
Ni ibikorwa bibiri byabaye ku wa 15 Gicurasi 2025, byabanjirijwe no kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziruhukiye mu Rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera, basobanurirwa amateka yaho, nyuma bajya gusura ababyeyi b'Intwaza.
Mu gusura Urwibutso rwa Ntarama basobanuriwe amateka yihariye yaranze ako gace mu 1994 n'uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa.
Basobanuriwe uburyo Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Ntarama bizeye kuharokokera, kuri ubu yagizwe Urwibutso kubera ukuntu bishwe by'agashinyaguro bigizwemo uruhare runini n'ingabo zari iza Leta.
Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals Group, Peter Geleta yavuze ko mu myaka itatu amaze mu Rwanda yabonye ubutwari bw'Abanyarwanda bashoboye kongera kubaka igihugu mu myaka 31 gusa Jenoside ihagaritswe, avuga ko iyo ururebye uko ruhagaze uyu munsi, ubona ko ari urugero rwiza ku Isi yose.
Yagize ati 'Nyuma y'ibihe bikomeye cyane, u Rwanda rwubatswe bundi bushya binyuze mu bumwe, urukundo no kubabarirana. Birashimishije cyane kubona ko byose bishoboka ko iyo abantu bishyize hamwe nyuma y'ibihe bikomeye cyane. Nshimira Abanyarwanda bose uko bafatanya.'
Yakomeje ati 'Icyo mbonye ni uko byose bishoboka. N'iyo waba uri mu mwijima ukaze, hari igihe haza umucyo. Kandi igihe cyose abantu bahagurukiye hamwe, bafite ubuyobozi bwiza kandi bizeye, bashobora kugera kuri byinshi.'
Yasabye urubyiruko rw'u Rwanda no ku Isi yose ko batagomba kwibagirwa na rimwe ibyabaye, n'ubwo byabaye mbere y'uko ruvuka, no kutazemera ko byongera kuba ukundi. Kandi inzira yonyine yo kubikumira ari ukubahana, gukundana no gufatanya.
Nyuma yo kunamira Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, Trinity Metals Group yasuye ababyeyi b'Intwaza batujwe mu rugo rw'Impinganzima mu Bugesera mu kurushaho kubereka ko batari bonyine.
Umubyeyi w'Intwaza, Mukandanga Agnes yashimiye Trinity Metals Group ku bwo kubazirikana muri ibi bihe biba bigoye byo Kwibuka imiryango yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga hari igihe yicaraga akumva ko nta muntu umukunda, ariko ubu abona ko akunzwe cyane kandi yitaweho.
Ati 'Kubona umuntu ugutekereza akavuga ngo 'ngiye kureba Intwaza zo mu rugo rw'Impinganzima za Bugesera, ngiye kubafata mu mugongo, kubasura, ngiye kureba uko bameze', ni ikintu cy'agaciro kuri twe, ntabwo twatekerezaga ko tuzongera kubona abana, byari byaraturenze.'
Peter Geleta yashimiye leta y'u Rwanda na Unity club Intwararumuri ku bwo gutekereza igikorwa cyo kubakira aba babyeyi b'Intwaza bagatuzwa hamwe, bakitwaho mu buryo bwiza nk'ubwo babayeho.












