RwandAir ishobora gutangiza ingendo zigana mu Birwa bya Caraïbes - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gihugu cy'ibirwa, kiri kwitegura kwakira Inama ya Commonwealth ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza, itegerejwe mu 2026. Ni igihugu kiri mu Burasirazuba bw'Inyanja ya Caraïbes.

Inteko Ishinga Amategeko y'icyo gihugu iherutse kwemeza amasezerano icyo gihugu cyagiranye n'ibihugu birimo u Rwanda, Qatar n'u Budage, agamije guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.

Minisitiri Charles 'Max' Fernandez yavuze ko amasezerano n'u Rwanda agaragaza inyota y'icyo gihugu mu kongera ubuhahirane na Afurika, Umugabane ukomokamo hejuru ya 90% by'abaturage barenga ibihumbi 100 batuye icyo gihugu.

Ati "Amasezerano n'u Rwanda yerekana ubushake bwa Guverinoma mu kwagura umubano wacu na Afurika."

Uyu mugabo yanavuze ko ibiganiro biramutse bigenze neza, RwandAir ishobora gutangira ingendo zigana mu Birwa bya Caraïbes mu mwaka utaha, aho yazagira uruhare mu gutwara abashyitsi bazitabira Inama y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth.

Minisitiri w'Intebe w'icyo gihugu, Gaston Browne, yavuze ko Guverinoma ye ifite intego yo guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse n'ishoramari hagati y'igihugu ayoboye n'Umugabane wa Afurika, gusa ashimangira ko "kugira ngo tugire ubucuruzi n'ishoramari, dukeneye kugira ingendo zo mu kirere no mu nyanja ziduhuza."

Antigua-et-Barbuda ni igihugu kigizwe n'ibirwa byinshi birimo Antigua na Barbuda. Cyabonye ubwigenge mu 1981, gusa Umwami w'u Bwongereza aracyafatwa nk'Umuyobozi w'icyo gihugu, aho aba ahagarariwe na Guverineri, naho Minisitiri w'Intebe akayobora Guverinoma afatanyije n'Inteko Ishinga Amategeko.

Minisitiri w'Ubukerarugendo n'Ubwikorezi wa Antigua-et-Barbuda, Charles 'Max' Fernandez yavuze ko RwandAir ishobora gutangira ingendo zigana muri icyo gihugu mu mwaka utaha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-ishobora-gutangiza-ingendo-zigana-mu-birwa-bya-caraibes

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)