
Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Nyarubuye ho mu Mudugudu wa Bwinyanyana, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Gicurasi 2025.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bana ubwato babufashe babusanze ku nkombe z'ikiyaga, bakabujyamo bagiye gusarura amapera ku kirwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko aba bana barohamye umwe agapfa undi agatabarwa.
Ati 'Amakuru tuyamenye mu kanya kashize, aho abana babiri bafashe ubwato babuvanye ku nkombe z'Ikiyaga bararohama Itangishaka arapfa. Uwarokotse yavuze ko bageze hagati bakananirwa kugashya ubwato bujyamo amazi bararohama, umwe arohorwa n'abantu bari mu bwato bigenderaga.'
Gitifu Bisengimana yibukije abaturage ko amazi y'ikiyaga adakinishwa bakumva ko kuyajyamo bisaba kwikwiza ukambara imyambaro yabugenewe, kuko kujyamo utabyujuje uba wishyiriye urupfu.
Yaboneyeho gusaba ababyeyi kwibutsa abana babo ko ikiyaga atari icyo kwisukirwa, kuko nta muntu ukimenyera dore ko niyo uzi koga ki kwica.
Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari ukirimo gushakishwa na Polisi y'u Rwanda ishami ryo mu mazi.
Muri uyu Murenge wa Musasa, Uwimbabazi Sandrine w'imyaka 16 yaherukaga kurohama mu Kiyaga cya Kivu ku itariki 26 Mata 2025.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abana-babiri-barohamye-mu-kivu-umwe-arapfa