'Rwanda Polytechnic' yatanze impamyabushobozi ku barenga 4500 (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu muhango wo gutanga impamyabushobozi kuri aba banyeshuri wabereye muri BK Arena. Byari ku nshuro ya munani iri shuri rishyira ku isoko ry'umurimo abaryizemo.

Rwanda Polytechnic ifite amashami umunani arimo IPRC Gishari College, IPRC Huye, IPRC Karongi, IPRC Kigali, IPRC Tumba, IPRC Musanze na IPRC Ngoma.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimangiye ko amashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro agira uruhare rukomeye mu iterambere ry'Igihugu kandi ko Rwanda Polytechnic iri kugira uruhare rugaragara.

Ati 'Kimwe mu by'ingenzi dushyize imbere muri NST2 ni uguteza imbere uburezi bw'ubumenyingiro buzadufasha kwihutisha iterambere ryacu rituganisha kuba igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku bumenyi.'

Yakomeje ati 'Kugira ngo tuzabigereho biradusaba gukomeza kuzamura urwego rw'ubumenyi ariko dufite n'inganda nyinshi cyane zizadufasha kugira ngo tubone akazi.'

Yashimangiye ko guteza imbere imyuga na tekinike ari inkingi ikomeye izafasha igihugu guteza imbere ubukungu bwacyo.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente kandi yongeye kwibutsa ko amasomo y'imyuga tekenike n'ubumenyingiro atagenewe abahungu gusa, ahamagarira n'abakobwa gukomeza gutinyuka bakayagana kuko byagaragaye ko atanga umusaruro mu bukungu bw'igihugu.

Yashimye uko abanyeshuri bo muri Rwanda Polytechnic babashije gukora imodoka y'amasiganwa 'cross car' bwa mbere muri Afurika mu mpera z'umwaka ushize.

Ubuyobozi bwa RP butangaza ko mu igenzura bakoze ku banyeshuri barangije amasomo mu mu 2024, basanze 70% bafite icyo bakora.

Barimo 59% bahise babona akazi, mu gihe 11% bakomeje amasomo mu byiciro byisumbuye cyangwa bakaba bari mu kwimenyereza umwuga.

Muri aba kandi harimo 18% bihangiye imirimo ku buryo bashobora kwinjiza nibura ibihumbi 400 Frw ku kwezi.

Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yagaragaje ko aba banyeshuri barangije amasomo, bafite ubushobozi n'ubumenyi mu kugira uruhare mu gushaka ibisubizo no guhanga udushya tuganisha ku iterambere.

Yabasabye gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza, indangagaciro nziza ndetse guharanira kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu muri rusange.

Umunyeshuri wavuze ahagarariye abandi, Sandrine Uwase Habimana, yashimye ko u Rwanda rushyize imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi, rukaba igihugu kiri kwihuta mu iterambere kandi ntawe usigaye inyuma.

Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yasangije abarangije amashuri, urugendo rwe rwumuganishije ku kuyobora icyo kigo abasaba kudacika intege.

Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko uburezi ari yo nkingi izatuma u Rwanda rugera ku iterambere rwifuza.

Yasabye abanyeshuri barangije amasomo yabo gukomeza guharanira kuba imbere no kugira uruhare rugaragara mu gushaka ibisubizo ku bibazo sosiyete igihura na byo.

Abarangije amasomo basabwe gukomeza kurangwa n'indangagaciro nzima
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko uburezi ari yo nkingi izatuma u Rwanda rugera ku iterambere rwifuza
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko amashuri ya tekinike atejwe imbere bigira ingaruka nziza ku bukungu bw'igihugu
Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yasabye abarangije amasomo kugira uruhare mu iterambere
Abarenga 4500 bize imyuga na tekinike bahawe impamyabushobozi
Ubwo Juno Kizigenza yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe n'abatari bake
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yasangije abarangije amashuri ibyo bakwiye kwitondera
Ibyishimo byabarenze bitera hejuru
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yasangije abarangije amashuri, urugendo rwe rwumuganishije ku kuyobora icyo kigo abasaba kudacika intege
Umuhanzi Juno Kizigenza yataramiye abitabiriye ibi birori
Ababyeyi bari bagiye gushyigikira abana babo
Abanyeshuri barangije amasomo barenga 3560
Abanyeshuri bishimira intambwe bateye
Hari abafataga amafoto y'urwibutso
Abanyeshuri bishimiye kwerekeza ku isoko ry'umurimo
Abakobwa bahamagariwe kwitabira ku bwinshi amashuri y'imyuga na tekinike
Abanyeshuri bagaragaje ko biteguye gutanga umusanzu wabo
Amashuri ya tekinike yagaragajwe nk'inkingi ikomeye mu iterambere ry'igihugu
Abanyeshuri bishimiye gusoza amasomo
Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yerekanye ko abarangije umwaka ushize babonye akazi ku kigero cya 70%
Umuyobozi Mukuru wa RP, Mucyo Sylvie, yasabye abarangije gukomeza kurangwa n'indangagaciro nzima
Ubwo abanyeshuri banyuranye bageraga kuri BK Arena ahabereye ibirori byo guhabwa impamyabushobozi
Abanyeshuri baje bagaragiwe n'ababyeyi babo
Abarangije amasomo yabo bifurije ishya n'ihirwe ku isoko ry'umurimo
Ibyishimo byari byose kuri aba banyeshuri

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-polytechnic-yatanze-impamyabushobozi-ku-barenga-4500-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)