Ni igikorwa kizatangira mbere y'uko umwaka w'ingengo y'imari urangira. Byitezwe ko uyu muriro uzagezwa ahantu hose utagera cyane cyane mu baturage no mu nzuri.
Hashize iminsi mu Karere ka Nyagatare hari abaturage bataka kutagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi, ibituma batabasha kwiteza imbere.
Umuyobozi w'Umudugudu wa Kabuga I uherereye mu Kagari ka Byimana mu Murenge wa Matimba, Kimenyi Benjamin, yavuze ko kuba batagira amashanyarazi bibadindiza mu bintu byinshi birimo kuba badashobora kubona aho bakoboza ibigori ngo babikoremo akawunga n'ibindi byinshi.
Ati 'Hano tweza ibigori tukanabihunika ariko kuko tudafite umuriro w'amashanyarazi usanga tugorwa no kubikoboza ngo tubikoremo akawunga, rero turasaba ubuyobozi ko natwe batwibuka bakazatugezaho umuriro w'amashanyarazi.''
Maridadi Peter wororera mu Murenge wa Rwimiyaga nawe avuga ko kutagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi bimudindiza kuko imashini zikata ubwatsi yagakoresheje atazikoresha. Yavuze ko baramutse begerejwe umuriro byabafasha mu kongera umukamo cyane.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko hari umushinga uterwa inkunga na Banki y'Isi ugiye gutangira gutanga umuriro w'amashanyarazi ku ngo ibihumbi 16 zo muri aka Karere ku buryo abaturage benshi uzabageraho.
Ati 'Ubu mu Karere ka Nyagatare dufite umushinga ugiye gutangira mu mezi 18 ari imbere uzadufasha kugeza umuriro ahantu henshi by'umwihariko ku ngo ibihumbi 16 zikazabonaga umuriro. Ubusanzwe mu ngengo y'imari yacu wasangaga dufite intego z'ingo 1000 cyangwa 2000 ariko mu mezi 18 ari imbere abo baturage bose bazahabwa umuriro.''
Meya Gasana yavuze ko uyu muriro uzanagezwa mu nzuri kugira ngo ufashe aborozi gukoresha imashini bafite nk'izikata ubwatsi, izikora ibiryo by'amatungo. Uzatangwa kandi ku bigo by'amashuri, amavuriro y'ibanze n'ahandi henshi hatandukanye.
Akarere ka Nyagatare gatuwe n'abaturage barenga ibihumbi 700, ingo zifite umuriro w'amashanyarazi ni 76.2%. Uretse uyu mushinga uzaha ingo ibihumbi 16 umuriro w'amashanyarazi, ubuyobozi buvuga ko hari n'undi mushinga uzatangira muri Nzeri nawo witezweho guha umuriro abandi baturage bazaba basigaye.
