
Ni nyuma y'aho abarimu babo babafasha mu gushyira mu bikorwa ibyo bize bifashishije Laboratwari y'iri shuri. Mu by'ingenzi aba bana bakora harimo gufata avoka bakayibyazamo amavuta ashobora gukoreshwa, kwikorera isabune n'ibindi byinshi bitandukanye.
Umwe mu banyeshuri yagize ati 'Akenshi ibintu dukoresha hano biba ari imyanda tukabibyazamo umusaruro, nk'amavuta yo gutekesha dukora hano wanayakoresha mu guteka mu rugo aho kugira ngo iwanyu bayagure, ayo kwisiga na yo wayakoresha mu musatsi aho kuyagura urumva ko ari ibintu byiza bizanatugirira umumaro kandi turabyishimiye.''
Undi mukobwa we yagize ati 'Hari ibintu dukorera hano ku ishuri hakabamo ibyo dutahana iwacu ku buryo bifasha ababyeyi bacu. Nk'urugero twigeze gukora isabune y'amazi twanabashije kuyihabwa turayitahana tuyikoresha mu rugo barabyishimira.''
Umuyobozi w'ishuri rya Marry Hill Girls School, Sr Announciata Mukaminega, yavuze ko kuri ubu batakigura isabune yo gukoresha amasuku ku ishuri kuko abanyeshuri bayikorera.
Ati 'Ubu barajyamo bagakora isabune, bagakora amavuta n'ibindi byinshi. Ibyo bintu rero tubereka ko ari byo Leta idusaba kugira ngo uyu mwana nava aha akajya gukora biriya bintu byazamugirira akamaro. Isabune bakora n'ubu mbwira umwarimu bakadukorera indi sabune akaba ari yo dukoresha ku ishuri ntabwo tukigura isabune yo gukoresha mu masuku barayidukorera.''
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko mu mashuri menshi yisumbuye bashyizeho uburyo bwo kwigiranaho mu rwego rwo gufasha abana gukoresha ibikoresho byinshi byabafasha mu bumenyingiro. Yavuze ko amashuri afite Laboratwari usanga afasha abatazifite mu rwego rwo gufasha abana mu gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare bafite amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro 18 n'andi icumi abana bashobora kwiga ibintu byahita bibashyira ku isoko ry'umurimo mu gihe gito.
Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko kandi ku bufatanye na Minisiteri y'Uburezi bwatangiye kugeza Laboratwari mu mashuri menshi kugira ngo bifashe abana gushyira mu bikorwa ibyo biga.
