Gahunda ya 'Girinka Munyarwanda', yatangijwe mu mwaka wa 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy'imirire mibi no guteza imbere ubuzima n'imibereho myiza mu Banyawanda.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubworozi bw'inka bwari bwarahungabanye dore ko bwahereye ku nka 172.000 nazo ziganjemo iza gakondo. Mu 2000 izi nka zari zimaze kwiyongera zigera ku 755.123.
Mu mbanziriza mushinga w'ingengo y'imari y'umwaka wa 2025/2026 biteganyijwe ko gahunda ya girinka izakomeza aho yagenewe agera kuri miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda agomba kwifashishwa.
Girinka yatangijwe hagamijwe kurwanya imirire mibi ndetse no gufasha Abaturarwanda korora no kongera umusaruro w'ubuhinzi biturutse ku gukoresha ifumbire.
Iyo gahunda yatumye igihugu kizamura umubare w'inka Abanyarwanda boroye aho mu mwaka wa 2024 Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yabaruraga ko abaturage bo hirya no hino mu gihugu bari bamaze guhabwa inka 452.451 z'umukamo z'ubwoko butandukanye.
Ibyo byanazamuye umukamo ndetse n'ingano y'amata umunyarwanda anywa iriyongera.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, aherutse kugaragaza ko umusaruro w'umukamo mu myaka 14 wikubye inshuro eshatu, aho wavuye kuri toni 334.727 mu 2010 ukagera kuri toni 1.092.430 mu 2024, mu gihe amata umuntu anywa yavuye kuri litiro 37.3 agera kuri litiro 79,9 ku mwaka.
Mu mwaka wa 2005 mbere gato y'uko gahunda ya Girinka itangira gushyirwa mu bikorwa, umukamo ku mwaka wari toni 142.511.
Hari kandi izindi gahunda zikomeje gushyirwa mu bikorwa zigamije guteza imbere ubworozi mu Rwanda ndetse no kuzamura umukamo ku buryo uzakomeza kwikuba inshuro nyinshi.
Muri uwo mwaka kandi biteganyijwe mu gihe nta gihindutse arenga miliyoni 555 Frw azifashishwa mu gutanga amatungo magufi ku baturage.
Muri rusange iikorwa by'ubworozi bishingiye ku kongera umubare w'amatungo, gukora ubworozi bwa kinyamwuga no kubumenyekanisha nabyo byatekerejweho aho byagenewe ingengo y'imari ya miliyari 11 Frw.
Binyuze muri iyo gahunda harimo gutera intanga amatungo atandukanye, kongera ibiryo by'amatungo ndetse no guharanira ko umusaruro w'ibikomoka ku matungo wiyongera.
Hari kandi umushinga wo guteza imbere inka z'umukamo uzakomeza gushyirwa mu bikorwa (RDDP2) ukaba waragenewe miliyari 12,2 Frw, nubwo uzatwara arenga miliyari 75 Frw kugeza mu 2030.

