Kayonza: Depite Kazarwa yatashye inzu zubakiwe imiryango yari ituye ahacukurwa amabuye y'agaciro - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025 ubwo yifatanyaga n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu gusoza Umuganda rusange w'uku kwezi wabereye mu Mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu.

Muri uyu muganda kandi hanatashywe ku mugaragaro igice cya mbere cy'inzu 10 mu nzu 66 biteganyijwe ko zizubakirwa imiryango yari ituye ahashobora kuyishyira mu kaga kuko aho bari batuye hakorerwa ibikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko izi nzu 10 ari icyiciro cya mbere cya 66 zizubakirwa abaturage.

Yavuze ko buri nzu yuzuye itwaye miliyoni 6.7 Frw. Ifite ibyumba bitatu, ibikoni, ubwiherero n'ibindi nkenerwa byose.

Mukashyaka Claire wimuwe ahacukurwa amabuye y'agaciro, yavuze ko bajyaga baturitsa intambi bakikanga, abana bato bagahungabana ndetse n'inzu zabo zikangirika.

Ati 'Nta mashanyarazi twagiraga, twacanaga imirasire none Leta yadutekerejeho ituzana muri uyu mudugudu mwiza, twabonye ko idutekerezaho ubu turayishimira cyane kuko ibikorwaremezo byose bitwegereye ugereranyije n'aho twari turi. Abana bigaga mu bilometero bine ariko ubu ishuri riri hirya yacu gato, kwivuza byari bigoye none ubu twegereye ibitaro.''

Undi muturage yavuze ko inzu babagamo zari zarasadutse ku buryo batari banemerewe kuzisana agashimira Leta ko yabubakiye inzu nshya kandi zijyanye n'igihe.

Ati 'Ubu turishimye kuko mbere wategaga moto ya 1500 Frw ugiye kwa muganga none ubu ni ugutambika gake ukaba ugezeyo, abana bacu bari barahahamutse kubera guturikirizwaho intambi buri munsi, ubu baratuje bariga neza.''

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde, yavuze ko kubakira imiryango yari iri mu kaga ahacukurwa amabuye y'agaciro bigaragaza uburyo u Rwanda rwishakamo ibisubizo, akaba yaboneyeho gusaba imiryango yahawe inzu kuzifata neza.

Ati 'Iki gikorwa cyiza cyo kwimura abaturage bigaragara ko ubuzima bwabo bwari mu byago cyangwa se bufite ingorane nyinshi zishobora kubageraho, byerekana ubushake bw'Igihugu cyacu kuko kiba gitekerereza buri wese kugira ngo arindwe icyamuhungabanya.''

Depite Kazarwa yashimiye abaturage ku gikorwa cyiza bakoze cy'umuganda, ababwira ko ari uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo aho batuye. Yashimiye kandi ubuyobozi buri kubakira iyi miryango 66 agaragaza ko bizabafasha gutura aheza nta nkomyi.

Depite Kazarwa (hagati) yabanje kwifatanya n'abaturage mu muganda
Abaturage babanje gukora umuganda wo guharura ibyatsi imbere y'inzu zabo
Wari umuganda usoza Gicurasi 2025
Buri nzu yatwaye arenga miliyoni esheshatu Frw
Uyu mudugudu uri kubakirwa abaturage bimuwe ahacukurwa amabuye y'agaciro
Ni icyiciro cya mbere cy'inzu 10 muri 66 ziteganyijwe kubakwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-depite-kazarwa-yatashye-inzu-zubakiwe-imiryango-yari-ituye-ahacukurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 14, August 2025