Tariki 18 Mutarama 2023, nibwo Guverinoma y'u Rwanda yatangije imirimo yo kubaka iki cyambu giherereye mu Majyepfo y'Ikiyaga cya Kivu, mu koroshya ingendo zo mu mazi.
Iki cyambu ni kimwe muri bitanu biteganyijwe kubakwa ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu, aho icya Rubavu cyamaze kuzura, mu gihe icya Karongi n'icya Nkora mu Karere ka Rutsiro imirimo yo kubyuka itaratangira.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko nyuma y'intambara y'ingabo za Congo n'Umutwe wa M23 muri Kivu y'Amajyepfo, umutekano wagarutse bituma urujya n'uruza n'abantu n'ibicuruzwa rwiyongera hagati ya Bukavu na Rusizi.
Ati "Ubwikorezi bwo mu mazi bugira uruhare mu kwihutisha iterambere binyuze mu bwikorezi bw'ibintu byinshi n'abantu. By'umwihariko iki cyambu imirimo yo kucyubaka igeze ku kigero kirenga 85% kandi no muri iki gihe harimo hubakwa hakora abakozi barenga 300 bakora buri munsi".
Icyambu cya Rusizi kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bune bunini, bubiri bupakira na bubiri bupakurura. Biteganyijwe ko ubwo bwato butazajya buhagera ngo buparike umwanya munini butegereje.
Ati "Turizera ko bizatuma urujya n'uruza rw'ibicuruzwa rwihuta cyane hagati y'Intara yacu y'Iburengerazuba na Kivu y'Amajyepfo. Turizera ko bizatuma abaturage bacu babona akazi n'imirimo y'ubucuruzi yiyongere".
Iki cyambu cyitezweho ko kizajya cyakira abagenzi miliyoni 2 n'ibihumbi 300 n'imizigo ifite ubutemere bwa toni miliyoni 1,3 ku mwaka.
Icyambu cya Rusizi kizuzura mu mpera za 2025 gitwaye arenga miliyari 30 Frw kigatangira gukoreshwa ntangiriro za 2026.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-icyambu-cya-rusizi-igeze-kuri-85