Hagiye gushyirwaho itegeko rigenga Abagenzuzi Bwite b'imari mu bigo byo mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Byagarutsweho ku wa 26 Gicurasi 2025, mu nama Mpuzamahanga y'Abagenzuzi bwite b'imari mu bigo byo muri Afurika iri kubera i Kigali, havugwa ku ruhare rwa Leta mu gushyigikira uyu umwuga.

Umuyobozi w'Urwego Rushinzwe Ubugenzuzi Bwite bw'Imari ya leta mu bigo byo mu Rwanda, Fred Twagirayezu yavuze ko basabye leta y'u Rwanda ko yabashyiriraho itegeko rirengera abakora umwuga w'ubugenzuzi bwite kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mu kigo bakorera n'igihugu.

Yagize ati 'Ni itegeko rigenga umwuga w'abagenzuzi bwite mu gihugu, rizaba rivuga umugenzuzi bwite ibyo akwiye kuba yujuje kugira ngo abe we byuzuye, rigomba kuba rivuga ibyo ikigo kigomba kugenderaho kugira ngo gishyigikire uyu mwuga ndetse n'icyo abandi bagenerwabikorwa bakwiye gukora kugira uyu mwuga ukorwe neza.'

Twagirayezu yavuze ko iri itegeko 'turi kuritegurana na Minisiteri y''imari n'Igenamigambi'.

Rizanyura mu nzira amategeko yose asanzwe anyuramo harimo muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko, bikarangirira ku gusohoka mu Igazeti ya Leta.

Mu bisanzwe kuba umugenzuzi bwite ntacyo byasabaga cyihariye, kuko buri wese wese yashoboraga gufata uwo abonye akamuha ako kazi.

Twagirayezu yavuze ko itegeko nirijyaho bizafasha 'kugenzura neza ba banyamuryango bacu kugira ngo turebe ko bari mu murongo ukwiye.'

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Alexis Kamuhire yavuze ko kugira ngo ube umugenzuzi mwiza bisaba kwitegura, kubyiga, kubikunda, no kubigiramo ubunarirabonye.

Visi Perezida uhagarariye Akarere ka Afurika y'Amajyaruguru muri AFIIA, Habib Bashir yavuze ko ingamba nshya zikenewe cyane mu mwuga w'ubugenzuzi bwite muri iki gihe.

Agaragaza ko bafite inshingano yo guha abayobozi babo icyizere no kubagaragariza ko ibibazo bigihari byagenzuwe neza kandi hafashwe ingamba zo kubikemura.

Umuyobozi w'Urwego Rushinzwe Ubugenzuzi Bwite bw'Imari ya leta mu bigo byo mu Rwanda, Fred Twagirayezu yavuze ko mu Rwanda hagiye gushyirwaho itegeko rigenga Abagenzuzi bwite
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Alexis Kamuhire yavuze ko kugira ngo ube umugenzuzi mwiza bigusaba kubyiga

Amafoto: Nzayisingiza Fidele




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gushyirwaho-itegeko-rigenga-abagenzuzi-bwite-b-imari-mu-bigo-byo-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 13, August 2025