Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ikigo kigura kikanagurisha imiti mu Rwanda, RMS, cyakoze ku wa 16 Gicurasi 2025 cyabereye ku cyicaro cyacyo giherereye mu murenge wa Kacyiru.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abakozi ba RMS, MINUBUMWE, abayobozi batandukanye ku rwego rw'Akarere ka Gasabo ndetse n'abandi baje kwifatanya na bo.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Theogene Kabagambire, yasobanuye ko inzibutso za Jenoside 11 ziri mu Karere ka Gasabo, ziruhukiyemo inzirakarengane nyinshi, asaba abazi ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside gutanga amakuru kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.
Inararibonye mu mateka y'u Rwanda wari uhagarariye MINUBUMWE, Karinamaryo Theogene, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva kera binyuze mu kwigisha ingengabitekerezo yayo ahantu henshi bikagaragazwa n'uko mu gihugu hose yakozwe mu buryo bumwe.
Agira ati' Jenoside yateguwe kera, kuva mu 1957 haza ibitekerezo bitandukanya Abahutu n'Abatutsi, birakura bigera 1959â¦kugeza mu 1994. Biriya bintu ntibishobora gukorwa bitarateguwe kandi ikigaragaza ko byari byarateguwe ni uko byakozwe mu gihugu hose kandi ababikora bakoresha amagambo amwe n'uburyo bumwe bwo kwica abantu.'
Yongeraho ko ubwo Abatutsi birukanwaga mu Rwanda atari uko rwari ruto nk'uko babivugaga, ahubwo bashakaga kubirukana ngo bahere mu mahanga.
Avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari ahubwo Abanyarwanda bagomba kuba maso bagahangana na yo kuko umwanzi ntaho yagiye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yavuze ko Abanyarwanda bagomba gushikama bagahangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba urubyiruko kwirinda kwishora mu bikorwa bibi.
Ati' Abanyarwanda dukwiye guhitamo urupfu tugomba gupfa nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akunze kubidusaba, kuko twarazibonye zose⦠dukwiriye gushikama tukareba kuko bajya kutwica bahereye ku gusenya ubumwe. Urubyiruko inama babagira iteka, nibabahamagarira ikibi muzajye mwanga.'
Muri icyo gikorwa, RMS, yavuze ko iki ari igice cya mbere kuko ku wa 06 Kamena 2025, bazakomeza kwibuka aho bazajya kwifatanya n'abarokotse kunamira inzirakarengane zazize Jenoside ziruhukiye mu Rwibutso rwa Murambi ndetse hakorwe n'ibikorwa byo kugabira inka abarokotse.









