'Zaria Court Kigali' ya Masai Ujiri igiye kwakira igikorwa cya mbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwaremezo cya Masai Ujiri wamenyekanye cyane muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), ubu akaba ari Perezida wa Toronto Raptors, giherereye i Remera ahakoreraga Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), ku muhanda ugana kuri Stade Amahoro.

Kugeza ubu imirimo yo kubaka Zaria Court Kigali yageze ku musozo, ndetse ku wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi 2025 izakira igikorwa cya mbere.

Ni ibirori byiswe Beats & BBQ, aho abantu bazaba bumva umuziki bacurangirwa n'aba-Dj batandukanye, ari nako bafata amafunguro yiganjemo inyama zokeje.

Mu bazasururutsa ibi birori harimo Dj Toxxyk, Dj Marnaud.

Ni inyubako igizwe n'ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n'ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho kwisanzurira, aho gukorera na studio y'ibiganiro.

Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n'ibindi bikorwa.

Zaria Court Kigali irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n'abashyitsi.

Imirimo yo kubaka Zaria Court Kigali yatangijwe muri Kanama 2023 na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri usanzwe ari n'inshuti y'u Rwanda.

Biteganyijwe ko izatanga akazi ku bagera kuri 500 mu bijyanye no kwakira abantu n'ubukerarugendo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aba-mbere-bagiye-kuganura-inyubako-zaria-court-kigali-ya-masai-ujiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)