Bubacar Jallow wayoboye ICTR yanyuzwe n'imikorere y'ubucamanza bw'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo byagarustweho kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025 ubwo Hassan Bubacar Jallow n'itsida bazanye basuraga Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda.

Ni umunsi wa kabiri w'urugendoshuri mu by'ubutabera iri tsinda ririmo mu Rwanda kuva ku itariki 18-21 Gicurasi 2025. Rwabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Mu Rukiko rw'Ikirenga basobanuriwe imiterere n'imikorere y'ubucamanza bw'u Rwanda by'umwihariko berekwa uburyo bw'ikoranabuhanga bwa IECMS bufasha abaturage kugera kuri serivisi z'ubutabera biboroheye.

Hassan yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu butabera, ku buryo Gambia ishobora kurwigiriho.

Yashimye uburyo rufite inkiko zigiye zihariye nk'urw'Ubucuruzi, ikoranabuhanga mu bucamanza ndetse n'uburyo ubutabera bushobora gutangwa n'abandi hadategerejwe gusa abacamanza.

Ati 'Muri Gambia turi gushyira mu bikorwa ingamba z'imyaka itanu zigamije guteza imbere ubutabera. Aho u Rwanda rugeze hadufasha gukoresha ikoranabuhanga mu birego bikihuta, gutanga ubutabera budashingiye ku bacamanza gusa ahubwo n'abandi barebwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'amatego no gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.'

Yakomeje avuga ko aho u Rwanda rugeze muri iryo terambere ry'ubutabera we n'itsinda ayoboye bari kwigiramo byinshi bashobora gukoresha muri Gambia.

Ati 'Mu minsi dufite hano turi kubona zimwe muri ziriya ngamba tuzatangiza muri Gambia kuko twabonye ko u Rwanda rumaze kuziteramo intambwe ifatika.'

Hassan nk'umuntu wayoboye ICTR yavuze ko Umuryango Mpuzamahanga wagize uburangare Abatutsi bagakorerwa Jenoside, gusa ko kuri ubu hari umusaruro wagezweho mu gutanga ubutabera haba ku ruhande rwa ICTR, u Rwanda n'ibindi bihugu.

Asanga ubu icyo Umuryango Mpuzamahanga ukwiye gushyira imbere ari ukwirinda ko ibyabaye byasubira ukundi.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga mu Rwanda, Mukantaganzwa Domitilla yavuze ko urwo rugendoshuri rwakorewe mu Rwanda rugamije kuzamura ubufatanye mu by'ubucamanza hagati y'ibihugu byombi kandi ko hari icyo u Rwanda na rwo rwiteguye kwiga.

Ati 'Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rwa Gambia mu nararibonye afite azatuganiriza ku buryo bwo gukemura imanza nshinjabyaha mu buryo bwihuse bidafashe umwanya munini mu nkiko. Ni Uburyo ubushinjacyaha n'ukurikiranyweho icyaha bombi baba bafitemo inyungu bakumvikana kandi n'uwahohotewe akitabwaho. Twarabitangiye na twe ariko kwiga buri gihe ni byiza hari aho twifuza kugera.'

Mukantaganzwa yongeyeho ko u Rwanda na rwo ruzakorera urugendoshuri muri Gambia rwo kwigira ku mikorere y'ubucamanza bwaho kandi ko ubwo bufatanye hagati y'Abanyafurika bufasha mu gushaka ibisubizo bibereye Umugabane kurusha kwirukira mu bihugu byateye imbere.

Iryo tsinda ryaturutse muri Gambia rizasura kandi Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera, Urukiko rw'Ubucuruzi ndetse riganirizwe ku gutanga ubutabera hatisunzwe inkiko.

Muri Kamena 2025 kandi iryo tsinda rizasura Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD).

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga mu Rwanda, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko urwo rugendoshuri rwakorewe mu Rwanda rugamije kuzamura ubufatanye mu by'ubucamanza hagati y'ibihugu byombi
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rwa Gambia, Hassan Bubacar Jallow yanyuzwe n'intambwe ubucamanza bw'u Rwanda bumaze gutera
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rwa Gambia, Hassan Bubacar Jallow hamwe na mugenzi we w'u Rwanda
Ku munsi wa mbere w'urugendoshuri iri tsinda ryo muri Gambia ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Itsinda ryaturutse muri Gambia ryasuye Urukiko rw'Ikirenga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bubacar-jallow-wayoboye-ictr-yanyuzwe-n-imikorere-y-ubucamanza-bw-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)