Access Bank Rwanda yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Aba bayobozi n'abakozi ba Access Bank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Nyuma yo gusura Urwibutso no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi n'abayobozi ba Access Bank Rwanda bakomereje mu biganiro byagarutse ku mateka y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi biganiro byanagarutse ku ruhare rw'urubyiruko mu gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, hirindwa ko Jenoside yazongera kuba ukundi.

Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin R. Byishimo, mu ijambo rye yavuze ko bifatanyije n'Abanyarwanda bose mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba urubyiruko kuba umusemburo w'ibyiza n'impinduka.

Yasobanuriye urubyiruko impamvu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ngombwa, ababwira ko mu gihe kiri imbere ari bo bazasobanurira abazabakomokaho ayo mateka.

Ati 'Twebwe turi kubibabwira kuko twabibonye biba kandi ntabwo kwibuka bizahagarara kandi nk'urubyiruko murasabwa kumenya agaciro ko kwibuka kugira ngo muzasigasire amateka mu gihe kizaza, kandi mukomeza kurwanya ingengabitekerezo twibuka tuniyubaka.'

Abakozi n'abayobozi ba Access Bank Rwanda bifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abayobozi n'abakozi ba Access Bank Rwanda basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi
Bashyize indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin R. Byishimo, yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/access-bank-rwanda-yibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 22, May 2025