Abanyeshuri ba ULK basabwe guhangana n'abagoreka amateka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyatangijwe no gusobanurirwa amateka yose ari mu rwibutso, uhereye mbere y'ubukoroni, mu gihe cyabwo ari bwo bwabibye amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa ULK Polytechnic Institute, Eng. Musabyimana Jean Pierre, yavuze ko kuzana n'abanyeshuri gusura urwibutso rwa Jenoside ari ukugira ngo bigire ku mateka ariko banabafashe guhangana n'abapfobya Jenoside.

Yagize ati 'Ntabwo twakwigisha ubumenyingiro nta bumuntu, baba bagomba kudufasha guhangana n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfoya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bakadufasha kugaragaza ukuri.'

Umuyubozi Mukuru wa ULK, Dr. Cyprien Sikubwabo, yavuze ko urubyiruko rutabasha gukumira Jenoside rutazi amateka, ari yo mpamvu bafata umunsi umwanya wo kubigisha amateka kugira ngo bazahangane n'ibyo bazi neza.

Yagize ati 'Iyo baje hano ku rwibutso bakiga, birabafasha kugira ngo na bo mu mutwe wabo bamenye uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n'ingaruka zayo.'

Dr. Sikubwabo akomeza asaba abakiri bato kurushaho gukangurira bagenzi babo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w'Ikigo gishamikiye kuri ULK cya Glory Academy, Izabayo Musinga Fred, yavuze ko kubona abana bakiri bato bababazwa n'ibyabaye, bibaha icyizere ko igihe abantu bakuru babonye ibyabaye bazaba batakiriho, bazaba bafite ababahagarariye.

David Ishimwe uhagarariye abanyeshuri muri ULK Polytechnic Institute yavuze ko gusobanurirwa amateka bituma barushaho kumenya uko bakwirinda ababa bashaka kongera gusubiza igihugu mu icuraburindi.

Nyuma y'iki gikorwa ULK yahaye abanyeshuri bayo ikiganiro kirambuye cyatanzwe na Prof. Rwigamba Balinda washinzze iyo kaminuza, ku mateka y'u Rwanda na we asaba abanyeshuri guhangana abapfobya Jenoside n'abagifite ingengabitekerezo yayo aho ababbari hose.

ULK yunamiye Abatutsi basaga ibihumbi 250 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi
Abayobozi b'abanyeshuri ba ULK bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Prof. Rwigamba Balinda, yavuze ko abana b'u Rwanda bagomba guharanira ko amateka mabi yaruranze atazasubira
Abanyeshuri ba ULK na bo biyemeje kurwanya uwo ari wese washaka kugoreka amateka y'u Rwanda
Abayobozi, abakozi n'abanyeshuri bo muri ULK bakoze urugendo rwo kwibuka rwerekezaga ku Rwibutso rwa Jenoside Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ulk-yibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994-abigamo-bahabwa-umukoro-wo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)