Trump arashaka ko aya makimbirane arangira vuba - Umujyanama we nyuma yo kuganira na Kagame ku bibazo by'Akarere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Boulos yahuye na Perezida Kagame hamwe n'itsinda bari kumwe.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko bagiranye ibiganiro byiza ku mikoranire 'igamije kugera ku mahoro arambye mu Karere k'Ibiyaga Bigari na gahunda zo kongera ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego z'ingenzi ku bukungu mu Rwanda no mu karere muri rusange'.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Boulos yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye ku mikoranire ya bugufi mu rugendo rugamije amahoro n'umutekano n'ubufatanye hagati y'ibihugu, kandi ko ashingiye ku bindi biganiro yari yagiranye na Perezida Ruto wa Kenya, Tshisekedi wa RDC na Museveni wa Uganda, hari ubushake bwo kugira ngo amahoro aboneke.

Ati 'Dushyigikiye umutekano n'ubusugire bw'ibihugu byose muri aka karere. Hari sosiyete nyinshi z'Abanyamerika zashoye imari mu Rwanda, Guverinoma y'u Rwanda ifite icyerekezo cyo kuba nyambere mu bukungu kandi ifite abaturage biteguye gushyigikira icyo cyerekezo.'

'Twiteguye gukorana n'u Rwanda kugira ngo iyo ntego igerweho. Ni yo mpamvu gushakira igisubizo amakimbirane yo muri RDC ari ingenzi cyane kuko bizatuma amahirwe y'akarere atabyazwa umusaruro atangira gukoreshwa.'

Boulos yasobanuye ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, yasanze ashyigikiye icyo cyerekezo cyo kugira ngo amahoro aboneke.

Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ko amahoro aboneka mu karere, kandi ko ari cyo Perezida Trump yiyemeje ku buyobozi bwe.

Ati 'Turashaka kubona amahoro arambye mu karere. Perezida Trump ni perezida ushaka amahoro, ashyigikiye amahoro. Ni yo mpamvu turi hano, ni yo mpamvu ndi hano.'

'Arashaka ko aya makimbirane arangira vuba. Yumva neza ko abaturage bababaye bihagije, by'umwihariko muri aya makimbirane amaze imyaka irenga 30. Igihe kirageze ngo amahoro aboneke.'

Boulos yavuze ko uruzinduko rwe rutari rugamije gushyira igitutu ku Rwanda, ahubwo ko ikigamijwe ari amahoro arambye.

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Trump ku bireba Afurika
Mu bitabiriye ibi biganiro harimo na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe (uwa kabiri ibumoso) hamwe na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler (ubanza ibumoso)



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-arashaka-ko-aya-makimbirane-arangira-vuba-umujyanama-we-nyuma-yo-kuganira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)