
Terrence Howard, umwe mu bakinnyi ba filime n'amaseriyeri ya televiziyo bazwi cyane, aherutse gutangaza ibintu bikomeye ku bijyanye n'uburyo hari urundi ruhande rwijimye muri Hollywood â€" aho yatanze urugero rwerekeye na Diddy (Sean Combs), icyamamare mu muziki.
Howard yari umushyitsi mu kiganiro 'PBD Podcast' cya Patrick Bet-David, aho yagaragaje uko yigeze kwibasirwa na Diddy mu buryo yita ko bwari bupfutse ubusambanyi mu mwambaro wo kumwigisha gukina filime.
Nubwo Terrence atavuze igihe nyacyo ibi byabereye, yavuze ko yigeze gutumirwa na Diddy iwe mu rugo ubwo yamusabaga ko yamwigisha gukina. Ariko ngo agezeyo, Diddy nta gikorwa cyangwa isomo yari afite â€" ahubwo ngo yamurebaga gusa atavuga, nyuma amusaba ko acuranga umuziki kugira ngo akomeze kumureba. Howard yavuze ko nta kintu gifatika cyakozwe muri ibyo biganiro.

Nyuma y'iyo nshuro, Diddy yongeye kumutumira, ariko Terrence Howard yavuze ko icyo gihe yahise asobanukirwa ko intego nyakuri ya Diddy atari imyitozo yo gukina filime, ahubwo ari ukuryamana na we. Nubwo nta cyaha na kimwe Terrence yamushinje mu buryo butaziguye, yagaragaje ko ibyo byamuciye intege.
Howard yongeyeho ko hari abantu benshi bemera 'guta agaciro k'ubugabo bwabo' kugira ngo bazamuke cyangwa bagere ku ntsinzi muri Hollywood â€" ariko ko we atigeze na rimwe yemera kubikora, nubwo byari bigoye.
Patrick Bet-David, wari uyoboye ikiganiro, nawe ngo yatunguwe cyane n'iyi nkuru kuko atari yanavuze Diddy ahubwo yari amubajije ku ruhande rw'ijimye rw'inganda z'imyidagaduro.
Kugeza ubu, ntacyo abavugizi ba Diddy baratangaza kuri ayo makuru. Turacyabategerejeho igisubizo.
