
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye IGIHE ko nubwo bafite ibyo bibazo bagiye kubishakira umuti.
Yavuze ko hari byinshi byagiye bikorwa ngo barusheho guteza imbere imibereho myiza ku barokotse Jenoside ariko akagaragaza ko bagifite urugendo runini.
Ati 'Twari dufite inzu 320 muri rusange habariwemo izikenewe kubakwa no gusanwa. Izari zikeneye kubakwa zari 51 mu gihe izari zikenewe gusanwa ari 269. Tumaze gukora ibintu bito, dukeneye imbaraga nyinshi kandi abantu bakeneye kudufasha.'
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu mwaka ushize w'ingengo y'imari babashije kubaka inzu zirindwi, basana inzu ebyiri gusa, hasigara inzu 267 zitarasanwa na 44 zikeneye kubakwa bundi bushya, zose hamwe zikaba 311.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe yavuze ko bagifite inzu zikeneye kubakwa n'izikeneye gusanwa kubera ko zashaje cyane.
Ati 'Mu gihe twibuka ku nshuro ya 31 Leta mu bushobozi bwayo ntiyahwemye kwita ku mibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa mu Karere ka rutsiro hari 44 batarabasha kubakirwa, n'abubakiwe dufite inzu 264 tuvuga ko zikeneye gusanwa kuko zarashaje hashingiwe ku buryo zubatswe.'
Yakomeje ashimira Inkotanyi zabarokoye, na Leta y'u Rwanda itarahwemye kwita ku mibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi haba mu kubatuza, kubigisha no kubavuza.
Kuva 2020-2023 inzu icyenda ni zo zirabarurwa mu Karere ka Rutsiro zahawe abarokotse Jenoside yakore Abatutsi zirimo izubatswe n'izasanwe.
Muri miliyari zirenga 1522 Frw zo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage zagenwe mu ngengo y'imari ya 2024/2025, izigera kuri miliyari zirenga 4,8 Frw ni zo zagenewe imirimo yo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubaka/kwangura inzibutso za Jenoside mu gihugu hose.
Muri izo miliyari 4,8 Frw, izirenga 3,8Frw ni zo zagenewe umushinga wo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-inzu-267-z-abarokotse-jenoside-zikeneye-gusanwa