Ruhango: Abaturage 29% banduye inzoka zo mu nda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyagarutsweho ku wa 16 Mata 2025, mu Murenge wa Bweramana, mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara zititaweho.

Bamwe mu baturage bavuga ko bajyaga baharira bamwe mu bagize umuryango ibyo kunoza isuku nko gutunganya ubwiherero cyangwa koza amasahane, bumva ko hari ababigenewe.

Nkurunziza Théophile, wo mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, avuga ko yibukijwe ko n'abagabo badakwiye kuba ba ntibindeba ku isuku.

Ati ''Umugore agize ubunebwe bwo koza amasahani ngo yumuke, akayaruriraho nanjye ingaruka z'uwo mwanda ziba zingezeho, nkazanavunika mbavuza barwaye kandi bitakagombye.''

Dr. Niyongira Eric, Umukozi w'Urugaga rw'Imiryango Itari iya Leta yita ku Buzima (Rwanda NGOs Forum), ushinzwe gahunda yo kwita ku ndwara zititaweho, yagaragaje ko agasigane mu rugo kaba intandaro y'ikwirakwira ry'indwara zandurira ku isuku nke.

Yasabye abaturage kongera uruhare mu isuku n'isukura, kuko Leta na yo ikomeje kongera ibikorwaremezo.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rishinzwe Ubuzima mu Karere ka Ruhango, Umukobwa Ladegonde, yavuze ko muri Ruhango hakigaragara zimwe mu ndwara zititaweho, ariko hari ingamba zo kuzirwanya.

Ati 'Hakorwa ibishoboka byose ngo zicike, abaturage begerezwa imiti, ni yo mpamvu wumva ngo habayeho icyumweru cy'umwana n'umubyeyi, bagahabwa ibinini by'inzoka n'ubundi bufasha.'

Ubushakashatsi bwa RBC bwo mu 2020 bwerekanye ko 29% by'abaturage ba Ruhango banduye inzoka zo mu nda n'inzoka za birariziyoze zandurira mu mazi mabi.

Bwerekanye kandi ko mu Rwanda zibasira 38,7%, na ho birariziyoze ikagaragara mu tugari 1013 mu gihugu.

OMS igaragaza ko hari indwara 21 zititaweho mu Rwanda hakagaragaramo icyenda zirimo inzoka zo mu nda, Birariziyoze, imidido, ibibembe, ibisazi by'imbwa, shishikara n'amavunja, ndetse intego ni uko mu 2030 zizaba zararanduwe burundu mu gihugu.

Dr. Niyongira Eric, Umukozi wa Rwanda NGOs Forum, yavuze ko ubufatanye mu isuku y'umuryango bwafasha guhashya indwara zikomoka ku mwanda
Abakorera imirimo itandukanye mu bishanga, bagirwa inama yo kwirinda gukandagira mu byondo n'ibirenge batambaye inkweto za pulasitike zigeze ku mavi (bote)



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abaturage-29-banduye-inzoka-zo-mu-nda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)