âNi mu mikino yo ku munsi wa 23 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yakinwe kuri uyu wa Gatandatu Saa Cyenda.
ââKuri Stade Umuganda Marine FC yari yakiriye Rayon Sports.
ââUyu mukino watangiye ikipe ya Rayon Sports isatira ishaka igitego ku mupira Rukundo Abdul-Rahman yarahaye Biramahire Abbedy arekura ishoti ariko umunyezamu wa Marine FC aratabara.
ââRayon Sports yakomeje guhererekanya neza ariko bigeze ku munota wa 12 Marine FC iratungurana ifungura amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Ndikumana Fabio arekuye ishoti riremereye ari inyuma y'urubuga rw'amahina ahawe umupira na Mbonyumwami Thaiba.
ââNyuma yo gutsindwa Murera yakomeje gusatira ishaka uko yakwishyura. Ku munota wa 31 iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru yaje ku kibona gitsinzwe na Prince Elanga Kanga.
ââIkipe ya Marine FC yakomeje kurushwa ndetse abakinnyi bayo bagakorera amakosa aba Rayon Sports aho byanabaviragamo guhabwa amakarita y'umuhondo.â
âIgice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ikiyoboye n'igitego 1-0. Mu gice cya kabiri ikipe ya Marine FC yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Ndombe na Ebenezer Niyigena hajyamo Bizimungu Omar na Nizeyimana Mubaraka.
ââIzi mpinduka zaje gufasha iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rubavu dore ko ku munota wa 56 yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Rugirayabo Hassan.
ââBidatinze ku wa 68 Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Youssou Diagne akoresheje umutwe ku mupira wari ubanje kugarurwa n'umunyezamu.
ââRayon Sports yagerageje gushaka igitego cya 3 abarimo Aziz Bassane babona uburyo gusa kububyaza umusaruro biranga. Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
ââUndi mukino wari ukomeye wabereye mu karere ka Bugesera aho APR FC ibifashijwemo Djibril Outtara yatsinze Bugesera FC 1-0.
ââIndi mikino yakinwe Musanze FC yatsinze Rutsiro FC 1-0 ,AS Kigali itsinda Muhazi United 1-0. APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 48 mu gihe Rayon Sports yo yagiye ku mwanya wa 2 n'amanota 47.Â
Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe y'Ingabo z'igihugu ifashe umwanya wa mbere muri uyu mwaka w'imikino.
â


Marine FC yanganyije na Rayon Sports 2-2


Djibril Outtara yafashije APR FC gufata umwanya wa mbereÂ