Nyanza: MIGEPROF yagaragarije abiga muri ILPD impamvu yo kwita k'uburinganire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu butumwa bwatanzwe n'Umuyobozi w'Ishami rya MIGEPROF rishinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi, Ngayaboshya Silas, ku wa 3 Mata 2025 ubwo yaganiraga n'abanyeshuri biga mu ishami rya ILPD mu Karere ka Nyanza.

Ngayaboshya yagaragaje ko ihame ry'uburinganire bw'ibitsina byombi ari kimwe mu bigize uburenganzira bwa muntu, ashimangira ko abanyamatageko bakwiye kurimenya kandi neza.

Ati ''Uburinganire ni kimwe mu bigize uburenganzira bw'ibanze bwa mu muntu kandi ikaba ingingo y'ingenzi kuko iri mu nkingi zizashingirwaho iterambere ry'u Rwanda mu cyerekezo 2050.''

Yababwiye ko kuba abantu bafite ibitsina bitandukanye bitakabaye ikibazo mu muryango mugari w'abantu, ahubwo ko biba ikibazo iyo bikoreshejwe mu busumbane.

Yagaragaje ko mu kuziba icyuho, Leta y'u Rwanda yashyizeho zimwe muri gahunda zigamije kuzamura umugore kugira ngo na we yisange mu ruhando rw'abandi, atanga urugero rwa gahunda yo guha abagore imyanya 30% mu nzego zifata ibyemezo.

Ngayaboshya yagaragaje ko u Rwanda rukataje mu gushyiraho uburyo buhamye bw'amategeko, ariko kandi hakiri imigirire yubatswe muri sosiyete ikomeza kuba imbogamizi, ikabangamira ihame ry'uburinganire.

Yatanze urugero rwo mu rubanza, aho uwunganira umugabo mu rukiko yabwiye abacamanza ko kuba yarakubise umugore we bitaturutse ku bushake, ahubwo ko byatewe n'uko 'abagabo bagira uburakari hafi', agaragaza ko bidakwiye.

Ngayaboshya yasobanuye ko imbuto z'uburinganire zamaze kwigaragaza muri byinshi harimo n'umubare ushyitse w'abakobwa mu mashuri, bitandukanye na kera, aho umusore yashoboraga kuva i Rusizi, akajya i Nyanza gufata irembo ry'umukobwa ucyiga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, agira ngo amutange abandi kuko babaga ari bake mu mashuri.

Umwe mu banyeshuri ba ILPD, Bongera Inès, yavuze ko cyabasigiye ubumenyi bwinshi, buzabaherekeza mu buzima bwabo buri imbere.
Ati ''Twabonye ko uburinganire ari ihame, ndetse ko kureshya k'umugore n'umugabo bidakwiye kumvikana nk'impuhwe bamwe bagiriye abandi, ahubwo ko ari uburenganzira busesuye yemerewe, kandi natwe dukwiye kumvikanisha tukanaburinda.''

Yakomeje avuga ko uburinganire bukenewe kugira ngo iterambere ryihute kuko igihugu gikorewe n'igice kimwe gusa, iterambere ryagenda biguruntege.

Akiriho Frank Hervé yavuze ko atahanye imyumvire iboneye ku bijyanye n'uburinganire, akaba yanasobanukiwe ibijyanye n'abahirimbanira uburenganzira bw'abagore bitwa 'Féministes'.

Yavuze ko 'Féminisme' ubwayo atari ikibazo, avuga ko abayumvise nabi bakayibamo abahezanguni ari bo kibazo, barimo bamwe basigaye bavuga ko badakeneye abagabo mu buzima bwabo. Yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye umuryango ugizwe n'ibitsina byombi, wishimye kandi utekanye.

Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yavuze ko kuba abagore bagize 51,5% by'Abanyarwanda bose, bisobanuye ko igihe basigazwa inyuma, byanagira ingaruka ku iterambere ry'u Rwanda.

Bangayandusha yagaragaje ko iki kiganiro ari rikomeye ku banyeshuri ba ILPD kuko bumvise politiki y'uburinganire n'ubwuzuzanye mu Rwanda, ndetse barushaho no kumva neza ibihato bikiri mu migirire itiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ari nako barushaho kumva inshingano zabo zo kurihashya.

Mu masomo nk'aya, ILPD itumira abahanga mu ngingo zitandukanye, bakaganiriza abanyeshuri bayo kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibyo biga.

Ngayaboshya Silas yakanguriye abiga muri ILPD gusobanukirwa uburinganire kuko na bo bazageza aya masomo ku baturage
Ibiganiro nk'iki ni bumwe mu buryo ILPD ikoresha mu kwigisha abanyeshuri, ibahuza n'impuguke
Akiriho Frank Hervé yavuze ko yatahanye imyumvire iboneye ku bijyaye n'uburinganire ndetse na Féminisme
Bongera Inès yishimiye iki kiganiro, avuga ko kibasigiye ubumenyi buzabaherekeza mu buzima bwabo buri imbere
Bangayandusha Viateur yavuze ko kuba abagore bagize 51,5% by'Abanyarwanda bose, bivuze ko basigaye inyuma byahombya igihugu
ILPD yahaye Ngayaboshya impano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-migeprof-yagaragarije-abiga-muri-ilpd-ko-uburinganire-ari-uburenganzira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)