Muri iki gihe cyo Kwibuka, kimwe mu bifasha abantu muri ibi bihe bikomeye ni indirimbo. Ni nayo mpamvu InyaRwanda yifashishije urubuga rwa Youtube ishakisha ibihangano bishya byafasha abantu muri ibi bihe.
Ni indirimbo zitandukanye zigaruka ku bihe bikomeye abantu banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'izongera guhumuriza abantu cyangwa se izibaremamo agatima n'izishimira Imana yakoreye mu Nkotanyi zikabasha guhagarika Jenoside nubwo bitari byoroshye.
Senderi International Hit uri mu bahanzi bamaze kubaka ibigwi mu Rwanda, ni umwe mu bakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo ebyiri zo Kwibuka. Imwe yayise 'Ntibizibagirana'. Muri iyi ya mbere, yavuze ko yayihimbye nyuma yo kuzenguruka ahantu hatandukanye.
Ati: 'Nazengurutse u Rwanda rwose, nzenguruka n'insengero nyinshi zo mu Rwanda, nzeguruka na Sitade zose, mbona uko Abatutsi bishwe, aho henshi hiciwe abagore n'abana, abasore n'abakambwe babata mu misarane, abandi muri Nyabarongo, no mu migezi, mu mifunzo n'Akagera.'
Yakomeje avuga ko bishe umwamikazi Gicanda, bakarya n'inka z'Abatutsi bari batunze benshi mu gihugu, bica n'abashumba babaga baziragiye, intimba isaga u Rwagasabo, bakabica babateye ibisongo n'imihoro yavuzaga ubuhuha muri bya bice byose yatembereye.
Avuga ko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoze 'Ntibizibagirana' kugira ngo ifashe abantu Kwibuka muri ibi bihe biba bitoroheye uwacitse ku icumu, bimwibutsa abe bishwe.
Indi ndirimbo Senderi yashyize hanze ni iyo yise 'Ndibuka Jenoside Ikirangira'. Muri iyi ndirimbo aba agaragaza ko mu bihe bya nyuma gato y'irangira rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihe byari bikomeye ariko Inkotanyi zayihagaritse zigakomeza gufasha abantu bari bagifite ibibazo bitandukanye.
Mu bandi bakoze mu nganzo barimo Nessa na Beat Killer, Senderi, Kenny K-Shot, Yampano, korali zikorera umurimo w'Imana mu matorero atandukanye akorera mu Rwanda, amatsinda n'abandi.
1.    Ntibizibagirana â" Senderi International Hit
2.    Ese Mbaze Nde â" Ruti Joël ft Credo Santos
3.    Kwibuka 31 (Twamaganye Abapfobya Genocide) - Yampano
4.    The Chosen Land â" Kenny K-Shot ft Credo Santos
5. Twamagane abapfobya Genocide yakorewe Abatutsi â" Beat Killer ft Nessa
6Ntazagutererana â" Jesca Mucyowera
7.    Iminsi 100 â" Rugaba
8.    Tubazaniye Indabo â" Justin Nsengimana
9.    Impore Rwanda â" Beat Killer ft Nessa
10. Umuganga w'Imitima â" Jehovah Jireh Choir
11. Ibyiringiro â" Philadelphia Choir/ ADEPR Nyamata
12. Nkwihoreze Rwanda â" Mpano Layan
13. Humura â" Shimwa Akaliza Gaella
14. Rwanda Warababaye - Goshen Choir/ ADEPR SGEEM
15. Imirimo y'Imana â" Aloys Family
16. Icyizere cy'Ubuzima â" Agape Choir Nyarugenge
17. Rwanda Humura â" Louange Choir ADEPR Gatsata
18. Icyomoro â" New City Family Choir â" Ruhanga SDA Church
19. Ihorere â" Message of Hope Remera SDA Church
20. Ntibizongera â" Abanyamugisha Choir Ruhuha SDA Church
">