Kuva kuri Like wakoze kugeza ku butumwa bi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi bakoresha amazina y'amahimbano ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma batinyuka kuvuga no gukwirakwiza amagambo cyangwa ibitekerezo bitemewe, birimo no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyipfobya cyangwa gukwirakwiza urwango. 

Amagambo n'amashusho abiba ingengabitekerezo ya Jenoside ashobora kugera ku bantu benshi mu gihe gito, cyane cyane binyuze kuri YouTube, Facebook, X (Twitter), WhatsApp n'izindi.

Hari abantu cyangwa amatsinda yifuza guhindura amateka, bagakoresha imbuga nkoranyambaga bashaka kugaragaza Jenoside yakorewe Abatutsi nk'iyabaye hagati y'amoko abiri, cyangwa se bavuga ko itateguwe, nyamara bikaba bihabanye n'ukuri kwemejwe n'Isi yose.

Bamwe mu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, baba hanze y'u Rwanda, aho rimwe na rimwe baba bafite ubufasha cyangwa uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka, ibi bikabaha umudendezo wo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nubwo hari amategeko abihana, hari igihe bitinze cyangwa bikagorana gukurikirana abakoze ibyaha byo kuri internet, cyane iyo baba hanze y'igihugu.

Gusa u Rwanda rwashyizeho amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n'inzego z'ubugenzacyaha zikomeje gukurikirana ababikora.

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yabwiye Televiziyo Rwanda ko mu Cyumweru cy'Icyunamo abantu 87 batawe muri yombi bakekwaho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibyaha bifitanye isano na yo.

Yavuze ko mu Cyumweru cy'Icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hakiriwe dosiye 82 z'abakurikiranyweho ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni cyo kiri ku isonga kuko habonetsemo ibyaha 36, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibyaha 16, ingengabitekerezo ya Jenoside habonetse ibyaha 11.

Muri dosiye z'abakurikiranyweho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside uko ari 82, icyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni cyo kiganje ku kigero cya 45, 6%, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni 0, 3%; 

Ingengabitekerezo ya Jenoside ni 13, 9%, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ni 11, 9%, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi ni 5, 1% no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi ni 3.8%.


Polisi iragenzura kugeza no kuri 'Like' wakanze ku butumwa bw'abandi

Ukwezi kwa Kane (Mata) kwihariye hafi 40% y'ibyaha bikorwa by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo, ugereranyije n'andi mezi. 

Mu myaka itandatu ishize (2019-2024), ukwezi kwa Kane niko gukorwamo ibyaha byinshi, hagarukiraho n'ukwezi kwa Gatanu.

Isesengura rigaragaza ko biterwa ahanini no kuba ukwezi kwa Kane kuba ari igihe kiremereye kuri bamwe, ku buryo abifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside babifata nk'igihe cyo gutoneka uwakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni nabwo n'abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahaguruka bakagaragaza ibibarimo, ndetse ntibigarukira ku banyarwanda gusa, kuko hari n'abo mu mahanga babonekaho amagambo yo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga aherutse kubwira Televiziyo Rwanda ko mu iperereza bakoze basanze bamwe mu bantu babarizwa mu Rwanda bijandika mu byaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside boshywa n'abantu baba mu mahanga bakabizeza amafaranga.

Ati "Mu iperereza twagiye dukora hamwe n'abandi, usanga abamwoshya kuvuga ubwo butumwa ni n'abantu bari hanze y'Igihugu [...]"

ACP Boniface yavuze ko mu rwego rwo kugenza ibyaha bijyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifatanye isano, bagenzura kugeza no ku muntu wakanze 'Like' ku butumwa bwanditswe n'undi muntu.

Yagize ati "Reka nibutse urubyiruko, ibitekerezo bipfobya, bihakana, bifite gukwirakwiza urwango, kariya ka 'Like', 'Retweet', 'Post' na 'share' bivuze ko wemeranyije mu by'ukuri kuri iki/icyo gitekerezo. Nabyo birahagije ko twagukurikirana. Ibi ngibi ubihagazeho? Urabishyigikiye? Ni cyo bivuze."

Akomeza agira ati "Niba se mvuze igitekerezo gipfobya Jenoside hanyuma ugakanda 'Like' bivuze iki? Bivuze ko tubyumva kimwe. Ndagira ngo mbabwire aho tugera, tugera n'aho. Ni ukuvuga y'uko iryo sesengura turarikora, tukareba wowe wihuje gute na biriya bitekerezo."

Yavuze ko iyo bazi umuntu baramuhamazaga cyangwa se bakamushakisha. Ati "Iyo tukuzi turaguhamagaza, cyangwa se tukagushakisha. Ugomba kutubwira izi mvugo twebwe tubona nk'ikibazo wowe uzishyigikiye ute? Mu ruhe rwego? 

Bivuze ko nawe aba yagiye mu mujyo wo gukwirakwiza, gushyigikira, guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, cyangwa urwango ndetse no kubikwirakwiza. Ubwo bivuze ko uhagararanye n'uwo nguwo turiho dushakisha cyangwa tubona ko ari ikibazo."

ACP Boniface yavuze ko bagenzura ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga zose, aboneraho gusaba buri wese kwirinda no kwitandukanya n'ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

Inkuru wasoma: MINUBUMWE yavugutiye umuti abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwikiriye imbuga nkoranyambaga

Hari icyizere ku guhangana abitwikira imbuga nkoranyambaga

Mu kiganiro n'itangazamakuru, cyo ku wa 3 Mata 2025, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, yavuze ko Guverinoma iri gukora uko ishoboye mu biganiro bigamije kuganira n'ibigo bifite mu nshingano imbuga nkoranyambaga kuko zinyuzwaho amagambo yo guhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo ababikora bahanwe.

Yavuze ko hari amategeko agenga itangazamakuru n'isakazamakuru, bityo ko rireba n'abakoresha imbuga nkoranyambaga 'iyo baryishe barahanwa'. Ati "Ku bari mu Rwanda babikurikiranwaho."

Minisitiri Bizimana yavuze ko mu gushaka gukemura iki kibazo mu buryo bwa burundu, batangiye ibiganiro n'abafite mu nshingano izi mbuga nkoranyambaga, kugira ngo buri wese ukwiza urwango akumirwe.

Ati: "Icyo turi gukora, ni ukuganira na banyiri imbuga ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abanyuzaho ibiganiro byigisha urwango, banyuzaho ibiganiro bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo biganiro na byo bijye bishobora gukurikiranwa, na ba nyiri izo mbuga, kuko ziriya mbuga zose zigira amategeko n'amabwiriza bigenderaho."

Yavuze ariko ko hari imbogamizi, zituma ubusabe bwabo budahita bwubahirizwa, kuko abenshi mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha ururimi rw'Ikinyarwanda, bityo ba nyiri imbuga ntibumve neza icyo bo bashakaga kuvuga.

Ati: "Ikibazo aho tugifite ni uko batugaragariza y'uko batumva Ikinyarwanda (Ba nyiri imbuga) ku buryo badashobora kumenya ibiganiro byanyuzeho, ibikubiye muri ibyo biganiro kugira ngo bumve ibibi byabo."

Yavuze ko iki cyuho cyo kuba abafite imbuga nkoranyambaga batumva neza Ikinyarwanda, bituma abantu bidedembya ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube na Facebook, bakanyuzaho urwango.

Ati: "Urwango banyuzaho ntabwo ba nyiri imbuga barumenya. Urumva rero natwe bidusaba ubushobozi. Guhindura mu kinyarwanda izo mvuga zose, ibiganiro batanga buri munsi, kuri izo shene zose, ntabwo ari ikintu cyoroshye.

Ariko tuzakomeza kubikoraho kugirango ibiganiro byigishe urwango, hari ababigize inzira y'amaramuko, tuzakomeza gukomeza gukurikirana na banyiri izo mbuga kugirango bakurikiranywe."

Yavuze ariko ko ibi bitabuza abantu gutanga ibitekerezo, kuko ni ikintu na Guverinoma y'u Rwanda yemera, ariko kandi ibitekerezo byigisha urwango, bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 'biba byabaye icyaha'.

Ati: "Icyo gihe rero ntabwo bigomba kwihanganirwa. Iyo nzira niyo igomba gukoreshwa."

Minisitiri Bizimana yashishikarije kandi Abanyarwanda kumenya gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, bakirinda gutukana, ahubwo buri wese akagaragaza igitekerezo cye mu bwisanzure.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko mu kugenza ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifatanye isano nayo, bakurikirana ubutumwa bwanditswe n'ibindi kugeza no ku muntu wakanze 'Likes' agaragaza ko yakunze ubwo butumwa cyangwa se yemeranya n'ibyanditswe

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, aherutse gutangaza ko Guverinoma iri gukora uko ishoboye mu biganiro bigamije kuganira n'ibigo bifite mu nshingano imbuga nkoranyambaga kuko zinyuzwaho amagambo yo guhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo ababikora bahanwe

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU BYAMAMARE BYATANZE UBUTUMWA MU #KWIBUKA31 NYUMA BAGASABA IMBABAZI




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154625/kuva-kuri-like-wakoze-kugeza-ku-butumwa-biragenzurwa-ababiba-ingengabitekerezo-ya-jenoside-154625.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)