
Ibi babitangaje ku wa 17 Mata 2025, ubwo bibukaga abazize Jenoside muri uyu murenge, cyane cyane abajugunywe muri iki cyuzi.
Hashize igihe ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza bufatanyije na Minisiteri zitandukanye mu gukamya icyuzi cya Ruramira kugira ngo imibiri y'Abatutsi bajugunywemo ikurwemo.
Imashini zageze aho zisaya, hafatwa umwanzuro wo kuhubaka ikimenyetso cy'amateka, ibikorwa byo kugihingamo birahagarikwa. Hari hamaze gukurwamo imibiri 267.
Kabagema Jean Paul warokokeye ku cyuzi cya Ruramira ariko unafite abo mu muryango we bishwe, yavuze ko bibabaje kuba hari abahinga muri iki gishanga babona imibiri ntibayerekane, asaba Leta ko bakumirwa.
Ati ''Turifuza ko abahinzi batasubiramo, guhingamo biteye agahinda ahantu habereye ubwicanyi nka buriya. Ubu hari n'imibiri y'abacu ikihaboneka, abahahinga ntibayitwereke. Nkanjye mfite babyara banjye bahaguye tutari twabona ariko usanga hari n'abandi baturage benshi bafite ababo hariya.''
Musoni Emmanuel yavuze ko kuri iki cyuzi haroshywemo Abatutsi benshi kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 16 Mata 1994. Yavuze ko mu nkengero z'iki cyuzi naho hiciwe Abatutsi benshi kandi ko imibiri ya benshi itaraboneka.
Ati ''Kiriya gishanga rero iyo bagihingamo hari ubwo babona umubiri w'abacu ntibawugaragaze. Iyo umuntu atawugaragaje usanga bitubangamira kuko nkanjye Data ni ho ari kandi sindabona umubiri we ngo tuwushyingure mu cyubahiro. Icyifuzo cyacu rero ni uko abahahinga n'abaharagira inka bose baba babujijwe.''
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yashimiye Leta kuba yarashyize ikimenyetso cy'amateka ku cyuzi cya Ruramira, avuga ko bidakwiye ko hari abakomeza guhinga muri iki gishanga.
Ati ''Hariya twari twarumvikanye ko kiriya gishanga kitazagira ikindi kintu gikoreshwa, turabishima."
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko mu 1992 ku musozi wa Ruramira hakorerwaga imyitozo y'Interahamwe zari zakuwe muri Rukira, Ruyonza n'ahandi, asobanura ko Jenoside yagiye kuba abaturage benshi baratotejwe mu buryo bugaragara.
Yavuze ko Abatutsi benshi bagiye bahungira ahandi, bakagarurwa kuri uyu musozi, ari naho biciwe tariki ya 16 na 17 Mata, abenshi bajugunywa mu cyuzi cya Ruramira.
Meya Nyemazi yavuze ko iki gishanga kidakoreshwa, bitewe n'uko hubatswe ikimenyetso cy'amateka nk'ahantu hiciwe Abatutsi benshi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruramira rushyinguyemo imibiri 1357 harimo 267 yakuwe mu cyuzi cya Ruramira.






