Kimwe mu bibazo byugarije aborozi hirya no hino mu gihugu, harimo no kugorwa no guteza intanga mu buryo buboneye.
Impamvu ni uko iyi serivisi itangwa n'abavuzi b'amatungo bo mu turere no mu mirenge, bunganirwa n'abikorera ariko bakiri bake.
Mushimiyimana Diane wo mu Mudugudu wa Gisozi, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko ikibazo cyo kutabonera intanga ku gihe kibahombya.
Yavuze ko iyo bakeneye umuganga w'amatungo ku murenge wabo, hari igihe basanga ari mu nshingano nyinshi, bikanagira ingaruka mu kwima kw'inka.
Ati 'Byatubayeho inshuro zigera muri eshatu, inka ikarinda tukabura uduterera intanga kuko ababikora ari bake kandi bafite inshingano nyinshi, noneho yaterwa intanga itinze bigatuma isesa ntifate, kandi twatanzemo amafaranga.'
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Ndabamenye Télésphore, agaragaza ko nyuma yo kubaka ikigo gifasha mu gutunganya intanga z'inka za kijyambere bikorewe mu gihigu, ubu hakurikiyeho no gukwirakwiza abaganga b'amatungo hirya no hino kugira ngo bafashe no mu kuziterera abaturage maze ubworozi buruhesho kuzamuka.
Ati 'Gahunda yo gutunganya ikigo cy'ubushakashatsi cya RAB-Songa, igamije kuvugurura icyororo cy'inka zitanga amata n'iz'inyama, dukoresheje ikoranabuhanga. Ni umushinga wa RDDP2 dufatanyamo na IFAD, bikazatuma rero twongera umubare w'inka z'icyororo zitanga umusaruro ushyitse.'
Dr Ndabamenye yakomeje avuga ko kugira ngo bagere ku musaruro wifuzwa, bizajyana no kongera abaganga b'amatungo begereye aborozi ku buryo bagera no ku kagari.
Ati 'Turashaka ko intanga ziva aha zikagera ku borozi kandi mu buryo bwihuse, ari nzima kandi mu gihe bazikenereye. Tuzafatanya n'abafatanyabikorwa binyuze mu bigo by'abaganga b'amatungo bikorera ndetse byaranatangiye mu turere tumwe.'
Yavuze ko hazajya habaho amasezerano hagati y'abaganga b'amatungo bagiye gukorera mu kagari runaka, noneho RAB ikomeze ibaherekeze, kugira ngo serivisi zose zigere ku borozi byihuse.
RAB ivuga ko iyi gahunda yashyirwamo imbaraga ku buryo mu mwaka w'ingengo y'imari utaha, aba baganga b'amatungo bazaba bageze mu tugari twose.
RAB igaragaza ko ikoranabuhanga rikomeje kuvugururwa aho mu minsi iri imbere umworozi azajya atererwa intanga z'inka yifuza ko ivuka atari ukugenekereza ngo nitabyara inyana izabyara ikimasa.
RAB ivuga ko nibura abaganga b'amatungo bagera ku 1200 bamaze guhugurwa ku buryo buboneye mu gutera intanga, bakaba bamaze kugira ibimasa 30 bitanga intanga nziza zikwirakwizwa mu gihugu cyose, ariko intego ari iyo kugira ibimasa 60 mu gihe cya vuba, uko ubushobozi bugenda buboneka.
Imibare ya RAB igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24, habonetse doze z'intanga ibihumbi 188, mu gihe ikigo gishya cya RAB nikimara gukora neza, kizajya gitanga doze zirenga 400.000 n'insoro ziterekwa mu nka 3.000 buri mwaka.
Ikigo cy'Ubushakashatsi cya RAB-Songa, giherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Kinazi, cyatangijwe n'Umwami Mutara Rudahigwa mu 1937, nyuma aza kucyegurira ibikorwa by'ubushakashatsi ku bworozi bw'inka, ari na byo kigikorerwamo kugeza n'ubu.
Kibarirwamo kandi inka amagana zifashishwa mu bushakashashatsi, muri zo harimo n'inyambo zo hambere.









