Igishushanyo mbonera gishya mu byitezwe kugabanya ibiza byibasira ab'i Rutsiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Itsinda ry'Abadepite babarizwa muri Komisiyo ishinzwe Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije ryavuze ko uturere twa Rutsiro na Burera turi muri dutandatu tuzungukira muri gahunda yaguye y'igishushanyo mbonera ku mikoreshereze y'ubutaka kizarangira 2025.

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Rutsiro, Emmanuel Uwizeyimana, yabwiye The New Times ko ibiza cyane cyane inkangu, ari kimwe mu bibazo bikomeye bikomeje kudindiza iterambere ry'aka karere.

Ati "Akarere kacu gakunze kwibasirwa n'ibiza cyane cyane inkangu. Ibyo biza ntibyangiza gusa ahubwo binatuma abashoramari bashobora kuhaza bacika intege, bikadindiza iterambere ryacu."

Uwizeyimana yavuze ko icyo igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka, kizabafasha guhindura byinshi harimo kugena ahantu hizewe ho gutura n'aho kubaka ibikorwa remezo.

Ati "Kizadufasha kugena naho ibikorwa remezo bizubakwa, tugena ahantu hizewe h'imiturire hatari mu manegeka. Bizanafasha mu gukurura ishoramari no guteza imbere imishinga itangiza ibidukikije no kurwanya ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.'

Uwizeyimana kandi yongeyeho ko iyo gahunda yitezweho kuzafasha koroshya imikorere mu nzego z'ubuyobozi no kunoza umubano n'abaturage.

Joshua Ashimwe, uyoboye itsinda rishinzwe gutegura igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka muri utwo turere, yavuze ko hari gukorwa isesengura ryimbitse ku byago by'ibiza birimo inkangu, inkuba b'ibindi, kugira ngo rizashingirweho mu igenamigambi.

Mu karere ka Rutsiro hegitari 800 zizagenerwa ibijyanye n'imyubakire hagamijwe kurwanya ubwubatsi butemewe.

Ati "Mu rwego rwo gukumira ibiza muri utu turere, turi gukora ubushakashatsi butomoye ku misozi ihanamye no ku butaka buhora bwibasirwa n'isuri. Intego ni ukugira ngo dushyireho ingamba zo gukumira ibiza muri ibyo bishushanyo mbonera".

Ibiza ni bimwe mu bikunze guhomya u Rwanda cyane kuko raporo ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko ingaruka z'ibiza ziri mu bitwara amafaranga menshi u Rwanda, aho buri mwaka rukoresha miliyoni 300$.

Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi yatangaje iherutse kugaragaza ko ubudahangarwa bw'u Rwanda mu guhangana n'ibiza buziyongera aho buzava kuri 46% mu 2024 bugere kuri 60% mu 2030.

Mu Karere ka Rutsiro hari gutunganywa igishushanyo mbonera ku mikoreshereze y'ubutaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igishushanyo-mbonera-gishya-mu-byitezwe-kugabanya-ibiza-byibasira-ab-i-rutsiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 24, May 2025