Batwaze gitwari- Ubutumwa bwa The Ben ku bar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, The Ben yavuze ko Kwibuka atari uguheranwa n'agahinda, ahubwo ko ari urubuga n'umwanya wo gukomeza kwiyubaka no gushyigikira abarokotse. 

Yagize ati: 'Ubutumwa nagenera Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni uko twibuka twiyubaka. Ndifuriza abarokotse Jenoside bose ubudaheranwa, batwaze gitwari.'

Uyu muhanzi wari umaze igihe mu bihugu byo mu Burayi, yavuze ko abarokotse Jenoside batari bonyine, ashimangira ko Abanyarwanda bose bagomba gukomeza gushyira imbere ubumwe, urukundo n'ubwiyunge. 

Ati 'Nababwira nti humura nturi wenyine. Twese hamwe Abanyarwanda tubumbatire ubumwe bwacu, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside,'

Ku ruhande rw'abahanzi, The Ben yabibukije ko bafite inshingano zitari iz'umuziki gusa, ahubwo ko ari n'abagize uruhare mu gukomeza gufasha Abanyarwanda guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Avuga ati 'Ubutumwa nagenera abahanzi ni ugukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gushishikariza Abanyarwanda twese gukomeza gushyigikira ubumwe bwacu kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.'

Mu myaka ishize, The Ben yakunze kugaragara mu bikorwa bijyanye no Kwibuka, ndetse indirimbo ze zitandukanye zigakundwa n'abaturage kubera amagambo arimo urukundo, ihumure n'icyizere.

Uyu muhanzi afite indirimbo nyinshi zirimo izigaragaza ibihe by'ubwiyunge, n'izindi zigaragaramo ubudahemuka n'urukundo ruhoraho.

Binyuze mu buhamya bwe, The Ben yatanze urugero rw'uko umuhanzi ashobora kugira uruhare mu gusana imitima, gukomeza abarokotse ndetse no gufasha sosiyete kwigira ku mateka, igakomeza inzira yo kwiyubaka. Â Ã‚ Ã‚ 

The Ben yageneye ubutumwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashishikariza Abanyarwanda bose gukomeza kurinda ubumwe bwabo no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubutumwa bwa The Ben muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154502/batwaze-gitwari-ubutumwa-bwa-the-ben-ku-barokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-154502.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 26, July 2025