InyaRwanda yahawe amakuru n'umwe mu barwaza ko Alain Mukuralinda 'Ararembye bikomeye, ntabwo yitabye Imana'.Â
ââNi nyuma y'amakuru yacicikanye mu ijoro ryo Kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, avuga ko yitabye Imana.
Mukuralinda ââyagiye kwivuriza muri King Faisal kuwa Gatatu tariki 2 Mata 2025.
ââStroke ni indwara iterwa n'ihagarara ry'amaraso atembera mu bwonko, bikaba bishobora guterwa no kuziba cyangwa guturika kw'udutsi two mu bwonko.Â
Iyi ndwara igira ingaruka zikomeye ku buzima kuko ishobora gutera ubumuga cyangwa gupfa, bitewe n'uko ubwonko bukenera guhora bubona amaraso atanga umwuka wa ogisijeni n'intungamubiri.
ââUbwoko bwa Stroke
â1.Ischemic Stroke â" Iyi ni yo ibaho cyane (ku kigero cya 87%). Iterwa no kuziba kw'udutsi dutwara amaraso mu bwonko bitewe n'udukovu (plaque) tuva ku binure cyangwa amaraso afashe.
â2.Hemorrhagic Stroke â" Iyi iterwa no guturika kw'udutsi two mu bwonko, bikaba bishobora guterwa n'umuvuduko w'amaraso uri hejuru cyangwa ibindi bibazo by'imitsi.
â3.Transient Ischemic Attack (TIA) â" Izwi nka mini-stroke, iba nk'ikarita y'imbuzi ko hari stroke ishobora kuza, kuko amaraso aba yahagaritse gutembera by'igihe gito ariko bigasubira mu buryo.
ââIbimenyetso bya Stroke
âIbimenyetso bikunda kubaho byihuse kandi birimo:
âGuhungabana kw'igice kimwe cy'umubiri (ukuboko, ukuguru, cyangwa uruhande rw'ishusho)
âKudashobora kuvuga neza cyangwa kumva ibyo abandi bavuga
âKuribwa umutwe bikabije
âKwangirika kw'icyerekezo (vision)
âKugenda bigoranye
ââGufata ingamba vuba ni ingenzi! Hifashishwa uburyo buzwi nka FAST:
âF (Face) â" Uruhande rw'ishusho ruba rwatengutse
âA (Arm) â" Ukuboko kumwe kuba kudashobora kuzamurwa
âS (Speech) â" Imvugo iba idasobanutse
âT (Time) â" Ni ngombwa gutabaza vuba
ââIcyo wakora mu kwirinda Stroke
âKugabanya umuvuduko w'amaraso
âKurya indyo yuzuye kandi ifite ibinure bike
âKugira imyitozo ngororamubiri ihagije
âKureka itabi n'inzoga nyinshi
âKugenzura isukari mu maraso, cyane cyane ku barwaye diyabete
ââStroke ni indwara ishobora kwirindwa no kuvurwa neza iyo ivuwe hakiri kare. Iyo ukoze impinduka mu buzima bwawe, uba wagabanyije cyane ibyago byo kuyirwara.

Alain Mukuralinda ari muri Coma

Amakuru aravuga ko Mukuralinda ari muri coma atitabye Imana
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154266/alain-mukuralinda-ari-muri-coma-154266.html