Abantu babiri bapfiriye mu mpanuka y'imodoka eshatu, abandi barindwi barakomereka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yatewe n'imodoka eshatu zagonganye. Imwe yari iya Toyota Hilux (Vigo) yatambutse ku yari iri imbere yayo mu buryo butari bwo, ifite n'umuvuduko mwinshi, igonga iyo byari bihuye, nayo igongana n'indi yari itambutsweho n'iyo Vigo.

Iyo modoka yanyuze ku yindi n'umuvuduko mwinshi, yahise ita umuhanda igonga igiti, abantu babiri bari bayirimo bitaba Imana mu gihe abandi barindwi mu zindi ebyiri zagonganye harimo na Ritco yari itwaye abagenzi, bakomeretse.

Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yabwiye IGIHE ko abatwara ibinyabiziga bakwiriye kwirinda gutwara ku muvuduko urenze uwagenwe.

Ati 'Icyateye impanuka ni Vigo yari ku muvuduko mwinshi yanyuze ku yindi modoka nabi itareba aho iri kujya. Ibi bintu nibyo bikunda guteza impanuka cyane, turasaba abashoferi kwirinda umuvuduko nk'uwo no kunyuranaho ahatemewe.'

Usibye babiri bari muri Vigo bapfuye, barindwi bakomeretse barimo babiri bakomeretse cyane bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu gihe abandi bari kuvugurirwa ku Kigo Nderabazima cya Kanyinya.

Abari mu modoka yagonze igiti, bahise bitaba Imana
Imodoka yari Ritco iri mu zakoze impanuka, yahise igwa mu muhanda gusa abari bayirimo nta n'umwe wapfuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-babiri-bapfiriye-mu-mpanuka-y-imodoka-eshatu-abandi-barindwi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)