Abantu 52 bamaze guhitanwa n'ibiza byatewe n'imvura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Politiki no kugabanya ibyago biterwa n'ibiza muri MINEMA, Adalbert Rukebanuka, yatangaje ko kuva ukwezi kwa Mata kwatangira kugeza ku wa 16 Mata, habaye ibiza 390, byakomerekeje abantu 107 bisenya burundu inzu 19 mu gihe izindi 731 zangiritse.

Habaruwe ahantu 522, ingo zigera ku 22.000 zituwemo n'abantu hafi 97.000 ziri mu byago byo kugerwaho n'ibiza.

Ibindi bikorwaremezo 117, inyubako rusange 23 na hegitari zirenga 25.000 z'ibihingwa, zishobora kwibasirwa n'ibiza. MINEMA isobanura ko hari ingo 1600 ziri mu byago byo kwibasirwa n'ibiza cyane.

Uturere umunani byitezwe ko tuzagwamo imvura nyinshi kurusha utundi harimo Rusizi, Rubavu, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Nyamagabe na Nyaruguru.

Ibiza bikomeje kwibasira ibice bitandukanye by'igihugu kubera imvura nyinshi yaguye muri Mata



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-52-bamaze-guhitanwa-n-ibiza-byatewe-n-imvura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)