Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa 11 Mata 2025, aho abayobozi n'abakozi bacyitabiriye babanje gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo gusura ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Ntarama.
Umukozi w'Urwibutso yasobanuye mu buryo buvunaguye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ibaye ndetse ko mu Bugesera ari hamwe mu hagaragaza neza itegurwa ryayo. Yagaragaje ingaruka zayo n'imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu kwiyubaka.
Mu itegurwa rya Jenoside, benshi mu Batutsi bajyanywe mu Bugesera mu Nkambi bisa no kubaha akato mu yari politiki y'Ababiligi, Parmehutu na Kiliziya Gatolika. Bakimara kugezwayo, batangiye kwicwa n'isazi ya Tse-Tse mbere y'uko mu 1963 batangira kwicwa bitwa ibyitso.
Gutuzwa mu Bugesera byatumye haba hamwe mu hantu hatuwe n'Abatutsi benshi ku buryo batagerwagaho n'iterambere ndetse no mu 1994 byorohera Interahamwe kubicira hamwe.
Tariki ya 15 Mata 1994, ni bwo Abatutsi bose bari bahungiye kuri kiliziya ya Ntarama bishwe mu gihe ari ho bari biteze ubuhungiro ndetse Interahamwe zikomereza mu nkengero zaho kuko benshi bari bihishe mu rufunzo ruri hafi yaho.
Kwicirwa hamwe byatumye ubwo Inkotanyi zageraga muri aka gace tariki ya 14 Gicurasi 1994, zisanga benshi bamaze kubura ubuzima, gusa zitabara mbarwa nubwo intego y'abicanyi yari ukubamara.
Nyuma yo kumva uburyo Abatutsi bari batuye mu Bugesera bishwe, abakozi ba Spiro Rwanda n'abayobozi babo bashyize indabo ku mva, bunamira Abatutsi barenga 6000 baguye muri kiliziya ya Santarali ya Ntarama no mu bice biyikikije.
Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari, yavuze ko abantu benshi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi usanga biganjemo abananiwe kwiyumvisha uko Abanyarwanda bashoboye kwambuka ibi bihe.
Ati 'Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bihe byo kwihakana ubwabo kandi impamvu ni uko batiyumvisha uburyo abantu babivuyemo bakababarirana, ubu bakaba bakomeje kwiteza imbere.'
Yakomeje asaba abagishidikanya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko baza bakumva ubuhamya bw'ibihe Abanyarwanda banyuzemo.
Rubanda Félix ushinzwe ibikorwa byo gushyira umuriro muri moto za Spiro Rwanda, yavuze ko bize ibintu byinshi kubera ko bagaragarijwe ko Jenoside yateguwe igihe kinini bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bubi bwari buhari.
Ati 'Ibyo twabonye ni uko Jenoside ntabwo ari ikintu cyahise kiba, ahubwo yateguwe igihe kinini bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bubi.'
Yakomeje avuga ko nubwo byagenze uko, ariko bashimira ubuyobozi buriho kubera ko bwahagaritse Jenoside ndetse uyu munsi bwatumye hongera kubaho ubumwe bw'Abanyarwanda.
Ati 'Ubuyobozi buriho bwatumye hongera kubaho ubumwe bw'Abanyarwanda, bongera kubana nta macakubiri kandi u Rwanda rwisangamo n'abantu bose.'
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Ntarama, Spiro Rwanda yasuye Tumuhorane Gentille warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye muri uyu Murenge wa Ntarama.








