Yabaye urufatiro rwinganzo yanjye- Cyusa Ibr... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo yayishyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Werurwe 2025, ni mu gihe muri Kanama 2024 yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, yamurikiyemo Album ye ya mbere yise 'Migabo' yatuye Perezida Paul Kagame. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko mu gihe ari kwitegura gushyira ku mbuga nkoranyambaga Album ye ya mbere, yahisemo kuba atangiye urugendo rwo gukora ku ndirimbo zigize Album ye ya kabiri yise 'Muvumwamata'.

Yavuze ko yayitiriye Nyirakuru we kubera uruhare yagize mu rugendo rwe rw'umuziki, byatumye yifuza kumushimira. Ati 'Niwe watumye nangira kuba umuhanzi, mbese yabaye urufatiro rw'inganzo yanjye. Ni mu buryo bwo kumutura iyi Album, niyo mpamvu namwise 'Muvumwamata', ni nk'igisingizo namukoreye mu rwego rwo kumushimira.'

Iyi album izaba iriho n'izi ndirimbo zirimo 'Mucyo', 'Emerabujyane' na 'RPF Turatashye' zizasohoka ku munsi umwe, mu rwego rwo guteguza iyi album.

Iyi album izaba iriho indirimbo 14 zirimo izo hambere yagiye asubiramo ndetse n'ize bwite yagiye ahimba. Ati "Nagiye mvanga kugirango n'abacyera zazindi bagenda bumva bazumve mu buryo bwiza, nk'uko nsanzwe mbikora." Iyi album izaba iriho indirimbo esheshatu ze bwite n'indirimbo esheshatu zo hambere.

Mu busanzwe Nyirakuru wa Cyusa ntabwo yitwa Muvumwamata. Uyu muhanzi avuga ko nta muntu uvuga mu izina umubyeyi we, ari nayo mpamvu yahisemo izina amwita aba ari naryo yitirira iyi album ye avuga ko ifite umwihariko.

Ati 'Ni uko iyi ndirimbo yitwa Muvumwamata ariwe navugaga. Ntago umubyeyi bamuvuga mu izina. Umubyeyi baramutsinda bakamuvuga mu byivugo cyangwa mu bindi bisingizo.'

Yavuze ko yitiriye iyi album Nyirakuru kubera yabaye imvano y'umuziki we. Avuga ati 'Iyi album nayitiriye nyogokuru wampaye impano yo kuririmba.'

Amwitiriye album nyuma y'uko mu minsi ishize amuhaye impano y'imodoka mu rwego rwo kumushimira. Ati 'Rero kumuha imodoka numvaga bidahagije mpitamo no kumwitirira album yanjye ya mbere niho namwise 'Muvumwamata'. Muvumwamata ni nko kuvuga muragwa mugisha, kuko amata yavugaga umugisha."

Cyusa Ibrahim agiye gusohora album ye ya mbere nyuma y'amezi umunani yari ashize asohoye indirimbo yise 'Uwanjye' yabanjirijwe n'indirimbo zirimo 'Wa munsi wageze', 'Ku Gacyamo', 'Ndabyanze', 'Mama', 'Marebe' n'izindi zinyuranye.

Uyu munyamuziki amaze imyaka ine yinjiye mu muziki nk'umuhanzi wigenga. Kuva icyo gihe yaririmbye mu bitaramo bikomeye, kandi aririmba kenshi mu misango y'ubukwe yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo 'Muvumwamata' mu rwego rwo gushimira Nyirakuru wamwinjije
Cyusa Ibrahim yavuze ko iyi Album yihariye mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko ari igisingizo kuri Nyirakuru we 

Cyusa yavuze ko Nyirakuru yagize uruhare rukomeye mu mibereho ye byatumye yifuza kumutura Album Â Ã‚ 


Mu 2020, Cyusa Ibrahim yahaye imodoka Nyirakuru mu rwego rwo kumushimira- Mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Muvumwata' yamwifashishijeo

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUVUMWAMATA' YA CYUSA IBRAHIM

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153149/yabaye-urufatiro-rwinganzo-yanjye-cyusa-ibrahim-watangiye-gusohora-indirimbo-kuri-album-ya-153149.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)