Kuba wahuza umwuga n'uwo mwitegura kurushingana cyangwa mwashakanye, hari ababifata nk'amata abyaye amavuta kuko baba batekereza ko abo bantu bagiye guhuza imbaraga maze bakagera kure.Â
Ku rundi ruhande ariko, hari abatekereza ko biba ari umutwaro uremereye kuko bombi baba bazi neza ibyiza n'ibibi by'uwo mwuga ku buryo n'iyo babanye nk'umugabo n'umugore batangira kubaho bacungana bityo urwo rugo ntirurambe cyangwa ngo rubeho mu mahoro.
Dr. Gary Chapman wanditse igitabo 'The 5 Love Languages' avuga ko iyo abashakanye bahuje umwuga, hari igihe akazi kabatwara umwanya munini, bikagira ingaruka ku mibanire yabo. Ati: 'Iyo bombi bakora umwuga umwe, bishobora gutuma akazi kababana kenshi, bikagabanya umwanya wo kwita ku mibanire yabo.'
Ni mu gihe Dr. John Gottman, umushakashatsi ku mibanire y'abashakanye avuga ko iyo abashakanye bahuje umwuga, usanga bombi bumva neza imbogamizi n'ibyiza biri muri ako kazi.
Ati: 'Abashakanye bahuje umwuga akenshi babasha kumvikana cyane ku bibazo bahura na byo no ku byishimo bagira, bikabyara imbaraga zibahuza kurushaho.'
Ibyo kandi bishimangirwa na Esther Perel, impuguke mu mibanire n'urukundo uvuga ko gushakana n'uwo muhuje umwuga bishobora kuba ingirakamaro, cyane cyane iyo muhuje intego.
Iyi ni ingingo yagiye igibwaho impaka n'impuguke zitandukanye mu bijyanye n'imibanire y'abantu. Bamwe babona ko bifasha urukundo gukomera kuko buri wese yumva neza akazi k'undi, mu gihe abandi babona ko bishobora guteza amakimbirane mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Nubwo bidakunze kubaho, ariko hari abahanzi bari basanzwe bazwi mu ruhando rwa muzika mpuzamahanga barushinganye n'abandi bahanzikazi none ubu bakaba bamaze gushinga imizi no kwigarurira imitima y'abakunzi babo.
Gusa nubwo bimeze bityo, hari bamwe muri bo bivugwa ko zirara zishya bwacya zikazima, ariho bashwana rimwe na rimwe bakanatandukana ariko bagera imbere ya camera bagaseka ku bwo gusigasira icyubahiro cyabo n'imiryango yabo.
Dore abahanzi 10 bashakanye n'abahanzikazi.
1. Jay-Z na Beyoncé

Jay-Z na Beyoncé ni bamwe mu byamamare bikomeye ku isi. Bashyingiranywe mu 2008, bakomeza gukora umuziki n'ubucuruzi butandukanye. Indirimbo zinyuranye bakoranye, zishimangira ubufatanye bwabo mu rugendo rw'umuziki ndetse no mu rushako.
2. Rihanna na ASAP Rocky
Rihanna, umuhanzikazi w'icyamamare ku isi, yashakanye na ASAP Rocky, umuraperi w'umuhanga muri Hip-Hop. Bombi bamaze kubyarana abana babiri kandi bakomeje gushyigikirana mu bikorwa byabo bya muzika no mu bucuruzi.
3. Alicia Keys na Swizz Beatz

Alicia Keys, umuhanzikazi w'indirimbo za R&B, yashakanye na Swizz Beatz, umuhanzi akaba n'umwe mu batunganya umuziki bakomeye ku isi. Bashyingiranywe mu 2010 kandi bakomeje gushyigikirana mu bikorwa by'umuziki n'iterambere ry'umuryango wabo.
4. Offset na Cardi B

Offset, umwe mu baraperi bagize itsinda rya Migos, yashakanye na Cardi B, umuhanzikazi w'icyamamare mu njyana ya Hip-Hop mu 2017. Nubwo bagiye bahura n'intambara nyinshi mu rugo rwabo, bakomeje kuba hamwe no gushyigikirana mu rugendo rw'umuziki ndetse Cardi B wari wasabye gatanya avuga ko yiteguye kongera kubaka neza umuryango we.
5. Simi na Adekunle Gold

Simi na Adekunle Gold ni abahanzi b'Abanya-Nigeria bakomeye cyane mu njyana ya Afrobeat na R&B. Bashyingiranywe mu 2019 kandi na bo bakomeje guterana imbaraga mu muziki wabo, aho buri wese akunze gutanga umusanzu mu ndirimbo z'undi.
Â