Rusizi: Urujijo ku musore wapfiriye kwa muganga nyuma yo gufatirwa mu cyuho yiba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Nyabintare, Akagari ka Nyakabuye Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi ku wa 25 Weruwe 2025.

Tuyisenge yafatiwe mu cyuho Saa Cyenda z'ijoro agiye kwiba mu rugo rwa Manigaba Ezechius. Yafatiwe mu rugo nyuma y'aho yari acitse urundi rugo yagiye kwibamo bakamutesha ndetse agasiga atemye umugore waho.

Nyuma yo gufatwa abaturage barindwi barimo n'umuyobozi w'umudugudu bamukoranye urugendo rugera ku bilometero 15 bamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi.
Abapolisi babonye uyu musore atameze neza basaba abari bamushoreye ko babanza kumujyana kwa muganga.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali Innocent yabwiye IGIHE ko aba baturage bahise bajyana uyu musore ku Kigo Nderabuzima, bamusiga mu isuzumiro barigendera, umuforomo amusuzumye asanga yapfuye.

Ati 'Ntabwo nakwemeza ko yakubiswe. Ashobora kuba yishwe n'indwara kuko abo mu muryango we batubwiye ko yari arwaye kanseri y'amaraso. Dutegereje ikizava mu isuzuma ku cyateye urupfu'.

Gitifu Kimonyo yasabye abaturage kwirinda kwiba, avuga ko uwiba ashobora kubigiriramo impanuka, anabasaba kwirinda kwihanira igihe bafashe umujura ahubwo bakamugeza ku nzego z'umutekano.

Umusore wapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma yo gufatwa yiba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-urujijo-ku-musore-wapfiriye-mu-kigo-nderabuzima-nyuma-yo-gufatirwa-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)