REG yahishuye ikiri gutera ibura ry'umuriro rya hato na hato - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo REG yashyize hanze ku wa 13 Werurwe 2024, yagaragaje ko ikibazo cy'ibura ry'umuriro cyagaragaye mu Rwanda no mu bihugu bituranyi cyatewe n'ubujura bw'ibikorwaremezo by'amashanyarazi.

Iti 'Ibi bibazo byagaragaye mu Rwanda no mu bihugu duturanye, kubera ko dukoresha umuyoboro dusangiye. Byatewe n'ubujura bwakorewe ku bikorwaremezo by'umuyoboro munini w'amashanyarazi uduhuza n'ibihugu duturanye bitera ibibazo mu kugenzura ihuzwa ry'imiyoboro y'amashanyarazi mu Karere u Rwanda ruherereyemo.'

Ubuyobozi bwa REG bwakomeje buvuga ko imirimo yo gusana uwo muyoboro ikomeje bikaba biteganyijwe ko izarangira bitarenze ku wa 17 Werurwe 2025 ndetse ko hafashwe ingamba mu kwirinda ko ibyo bibazo byaba ukundi.

Iyo sosiyete kandi yaboneyeho kwihanganisha abagizweho ingaruka n'iryo bura ry'umuriro rya hato na hato.

Iti 'Turazirikana ingaruka byagize ku baturage, ibikorwa by'ubucuruzi, ndetse n'ibigo bitanga serivisi z'ingenzi.'

REG yasabye afatabuguzi bayo kandi kwihangana no kwitondera insinga z'amashanyarazi mu gihe umuriro wakongera kubura kuko imirimo yo gusana uwo muyoboro ikiri gukorwa.

REG yatangaje ko ibura ry'umuriro rya hato na hato riherutse ryatewe n'abibye ibikoresho by'amashanyarazi ku miyoboro ihuza u Rwanda n'ibihugu ruturanye na byo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reg-yahishuye-icyihishe-inyuma-y-ibura-ry-umuriro-rya-hato-na-hato-riherutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)