Prime Insurance yashimiye abahuza mu by'ubwishingizi bayinjirije arenga miliyari 9 Frw mu 2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatanngajwe ubwo Prime Insurance yashimiraga abahuza bayo mu by'ubwishingizi, hazirikanwa umuhate wabo mu iterambere ry'iki kigo.

Mu kugeza ku baturage ubwishingizi Prime Insurance ibikora mu buryo butandukanye burimo ubuzwi nka 'Bank Assurance' hamwe umukiliya agana banki muri serivisi bayishakamo nk'inguzanyo ikabasaba ko basaba ubwishingizi.

Hari abandi bakiliya bashyiraho abajyanama mu bwishingizi bagaha abo bajyanama uburenganzira bwo kujya babagira inama no kubashakira ubwishingizi ibizwi nka 'brokerage', n'ubundi buryo bwo gukoresha abacuruzi mu bice bitandukanye by'igihugu, Prime Insurance ikabashakira ibyangombwa bakagira amashami mu gihugu, abazwi nka 'franchisee'. Abo baba bafite amashami ndetse Prime Insurance igashyiraho ibirango byayo,ushaka ubwishingizi bagahita babumuha.

Abo batandukanye n'aba-agent nubwo na bo bahabwa ibyangombwa bigenwa na Banki Nkuru y'u Rwanda ariko bo si ngombwa ko bagira ahantu hazwi nk'ishami, kuko bo bajya gushaka abakiliya hirya no hino bakabazana ku biro by'iki kigo cy'ubwishingizi ariko bose bakitwa abahuza mu by'ubwishingizi.

Uburyo bwa gatanu Prime Insurance ikoresha mu kugeza serivisi zayo ku bayigana ni ubw'abakiliya bayigana aho ikorera.

Buri mwaka Prime Insurance igira uburyo bwo guhuza aba-agent n'aba-franchisee babo bose harebwa niba intego bahawe bayigezweho bakiha n'intego y'umwaka utaha abakoze neza kurusha abandi bagahembwa.

Prime Insurance yanahembye abantu batandatu, barimo batatu b'aba-agent na batatu b'aba-franchisee bahabwa ubwishingizi mu kwivuza bw'umwaka umwe, ariko 10 ba mbere bahabwa impamyabushobozi z'ishimwe nk'uburyo bwo kuzirikana umuhati wabo.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yavuze ko muri miliyari zisaga 22 Frw binjije, 28% by'ayo mafaranganga angana na miliyari zirenga 6 Frw zinjijwe n'aba-franchisee ba Prime Insurance.

Ati 'Muri ayo mafaranga twinjije aba-agent bagize uruhare rwa 15% [arenga miliyari 3,3 Frw] wabiteranya byombi ugasanga ni 43% [arenga miliyari 9,4 Frw]. Urumva ko ari uruhare runini bagize.'

Byusa yavuze ko bagira uruhare runini mu kigo kuko ari na bo baba babahagarariye hirya no hino mu gihugu, akemeza ko babahugura kuri serivisi zose batanga kugira ngo bazibwire abakiliya bazizi.

Uyu muyobozi yavuze ko hafi 70% by'amafaranga abo bahuza mu by'ubwishingizi binjiza ari ay'ubwishingizi bw'ibinyabiziga, akagaragaza ko ubuyobozi bwa Prime Insurance bukabakangurika no kujya mu bundi bwoko bw'ubwishingizi.

Ati 'Nk'umwaka ushize biragaragara ko bazamutse mu bijyanye no gushaka serivisi zo kwivuza n'ubwishingizi busanzwe nk'ubwinkongi biragaragara ko batangiye kuzamuka. Intego twabahaye muri uyu mwaka ni iyo kugira ngo bongere imibare mu bwishingizi bw'inkongi.'

Impamvu agaragaza ni iy'uko ubu u Rwanda ruri gutera imbere mu bijyanye n'imyubakire, akagaragaza ko kugira ubwishingizi ari ingenzi mu kwirinda ko bya bikorwa umuntu yaruhiye byahinduka umuyonga mu isegonda mu gihe baba nta bwishingizi bafite, bagaheba burundu.

Kugeza ubu Prime Insurance ifite abahuza mu by'ubuhuza mu by'ubwishingizi 184 barimo aba-francisee 66 n'aba agent 118.

Abayobozi batandukanye ba Prime Insurance bitabiriye igikorwa cyo gushimira abahuza mu by'ubwishingizi b'iki kigo
Abahuza mu by'ubwishingizi ba Prime Insurance bashimiwe
Prime Insurance ifite abahuza mu by'ubwishingizi 184 barimo aba-francisee 66 n'aba agent 118
Mu birori byo gushimira abahuza mu by'ubwishingizi ba Prime Insurance abitabiriye bacurangiwe indirimbo zitandukanye
Abitwaye neza kurusha abandi bahawe ishimwe ry'ubwishingizi bw'ubuzima
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, (iburyo) ashyikiriza umuhuza mu by'ubwishingizi impamyabushobozi y'ishimwe
Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Col (Rtd) Eugene Murashi Haguma aganiriza abahuza mu by'ubwishingizi b'iki kigo
Abahuza mu by'ubwishingizi ba Prime Insurance bashimiye iki kigo ku bwo kuzirikana umurimo ukomeye wabo

Amafoto: Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yashimiye-abahuza-mu-by-ubwishingizi-bayinjirije-arenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)