Nyanza: Yabonye 'grenade' mu murima ayitiranya n'iteke - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Uyu mugabo w'imyaka 61 wo mu Kagari ka Rurangazi, Umudugudu wa Kigarama, yari mu murima ahinga ku wa 28 Werurwe 2025, abona grenade agira ngo ni iteke, aniyemeza kuyitahana mu rugo.

Ari mu nzira ataha, yahuye n'umugabo w'inkeragutabara amubwira ko icyo atahanye ari igisasu cyo mu bwoko bwa 'grenade', amusaba kukizibukira.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye IGIHE ko iyo grenade bakiyibona, inzego z'umutekano zahise zibimenyeshwa.

Ati 'Yageze mu nzira, ahura n'umuntu w'inkeragutabara wahoze mu gisirikare, amubwira ko ari grenade, ahita ayishyira hasi, maze bahita batumenyesha, duhamagara abasirikare bajya kuyitegura.'

Meya Ntazinda yavuze ko iyo grenade bigaragara ko yari ishaje cyane, abihuza n'uko agace ka Nyagisozi kahoze mu gice cya 'Zone Turquoise' yari muri Perefegitura ya Gikongoro.

Umusaza yabonye grenade mu murima agira ngo ni iteke



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-yabonye-grenade-mu-murima-ari-guca-inshuro-ayitiranya-n-iteke

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 28, May 2025