NCDA yanyuzwe n'ibikorwa bya Kuza-Kids birwanya igwingira mu bana - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Umushinga Kuza-Kids ushyirwa mu bikorwa n'Umuryango Protect Citizen kuva muri Nzeri 2024.

Uwo mushinga ukorana n'amarerero abiri yo mu Karere ka Rulindo harimo irya Bukinga rirererwamo abana 25 bato b'ababyeyi basarura icyayi n'irindi rya Kiruli mu Murenge wa Base rirerwamo abana 150 bafite kuva ku myaka itatu.

Ingo mbonezamikurire uwo mushinga ukoreramo uzitera inkunga y'ibikoresho nkenerwa mu gukangura ubwonko bw'abana n'ibindi bitandukanye.

Uhugura kandi abarezi babo ku buryo bwiza bwo kubitaho n'ababyeyi ku gutegura indyo yuzuye kandi ugakurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.

Gusura ibikorwa by'uwo mushinga byabaye ku wa 26 Werurwe 2025 byitabirwa n'Ubuyobozi bwa Kuza-Kids, NCDA, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'abandi bafatanyabikorwa b'uwo mushinga.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NCDA, Munyemana Gilbert, yavuze ko ingo mbonezamikurire za Kuza-Kids zirimo ibikoresho bihagije n'ibindi bisabwa byose bifasha abana gukura neza.

Yashimye uburyo ibyo bikorwa by'izo ngo mbonezamikurire bifasha ababyeyi kwita ku bana babo neza by'umwihariko abana b'abasoromyi b'icyayi batitabwagaho uko bikwiye kubera akazi k'ababyeyi babo.

Yagize ati 'Umufatanyabikorwa nka Kuza-Kids ufata icyemezo cyo gutangira umushinga nk'uyu wo kwita ku bana ni ikintu twishimira. Turahamagarira n'abandi bafatanyabikorwa bose n'ababyeyi kugira ngo ibyo twabonye hano bibe urumuri rutuma n'ahandi iyo serivise ikomeza kunozwa.'

Meya wa Rulindo, Mukanyirigira Judith yavuze ko kuba uwo mushinga ukorera mu karere ayoboye ari umusanzu ukomeye cyane mu kugabanya igwingira mu bana.

Yagizeti 'Izi ngo mbonezamikurire za Kuza-Kids ziri ku rwego rwisumbuye ku zo dusanzwe dufite ariko twifuza ko n'izindi zizamuka zikamera nka zo. Zizajya zitanga umusanzu ukomeye cyane abaturage bajye bazikoreraho ingendo shuri bazirebereho uko izindi ngo mbonezamikurire zigomba kuba zimeze.'

Umuhuzabikorwa w'umushinga Kuza-Kids, Ilibagiza Rose yavuze ko bishimira kuba uwo mushinga warafashije ababyeyi guhindura imyuvire mu kwita ku mirire y'abana babo bakabasha gukura neza.

Ati 'Imyumvire y'ababyeyi igenda ihinduka, barakubwira bati 'twari tuzi ko umwana utamuhaye umugati atakura neza ariko twamenye ko n'ibyo duhinga bidukikije bishobora kubafasha twabiteguye neza.''

Ilibagiza yavuze kandi ko uwo mushinga uteganya kwagukira no mu tundi turere kuko icyo ari igice cyawo cy'igerageza ariko ibyo umaze kugeraho bikomeje gufasha bigaragara mu mikurire y'abana.

Mu Karere ka Rulindo habarurwa ingo mbonezamikurire zigera kuri 865 zirimo abana bagera ku 31.486 n'abarezi babo bagera ku 2.281.

Meya wa Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ko kuba uwo mushinga ukorera mu karere ayoboye ari umusanzu ukomeye cyane mu kugabanya igwingira mu bana
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NCDA, Munyemana Gilbert, yavuze ko ingo mbonezamikurire za Kuza-Kids zirimo ibikoresho bihagije n'ibindi bisabwa byose bifasha abana gukura neza
Umuhuzabikorwa w'umushinga Kuza-Kids, Ilibagiza Rose, yavuze ko bishimira kuba uwo mushinga warafashije ababyeyi guhindura imyumvire mu kwita ku mirire y'abana babo
Umuyobozi bw'Urwunge rw'Amashuri rwa Kiruli (ahari urugo mbonezamikurire rwa Kuza-Kids) yagaragaje ko abana bazajya bahatangirira umwaka wa mbere w'amashuri abanza bazajya baba bajijutse
Umwe mu barezi b'abo bana avuga uburyo Kuza-Kids yamufashije kumenya uburyo bwiza bwo kubitaho
Meya Mukanyirigira agaburira abana
Abasuye ingo mbonezamikurire basabanye n'abana barererwamo
Hari aho abana bato bagenewe kuryama
Abana bo mu ngo mbonezamikurire za Kuza-Kids bigishirizwa ku bikoresho bibafasha gukangura ubwonko
Abana bahabwa amafunguro arimo n'igikoma cyujuje intungamubiri zisabwa ngo umwana akure neza
Abana bafashwa gukangura ubwonko bwabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ncda-yanyuzwe-n-ibikorwa-bya-kuza-kids-birwanya-igwingira-mu-bana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 2, June 2025