Minisitiri Nduhungirehe yanenze ibyemezo by'inama ya G7 byirengagiza impungenge z'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2025, nibwo hasohotse imyanzuro y'inama ya ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu bigize G7, ku kibazo cy'umutekano muke muri RDC.

Nk'uko bimaze igihe kinini bikorwa n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi, G7 yongeye gushinja u Rwanda gufasha M23. Uyu muryango kandi wasabye abarwanyi b'uyu mutwe kuva mu bice byose bafashe.

Mu butumwa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yashyize kuri X, yagaragaje ko iyi myitwarire idahinduka y'amahanga imaze kurambirana.

Yavuze ko iyi myitwarire irangwa no kwirengagiza impungenge u Rwanda rwagaragaje ku mutekano warwo, ndetse n'izindi nenge nyinshi.

Ati 'Yirengagiza ubufasha Guverinoma ya RDC iha umutwe wa FDLR wakoze Jenoside, yirengagiza impungenge z'u Rwanda mu bijyanye n'umutekano, yarengeje ingohe ikoreshwa ry'abacanshuro b'Abanyaburayi ku mupaka wacu, ntiha agaciro kandi ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi mu burasirazuba bwa RDC.'

Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo, u Rwanda ruzakomeza gushyigikira inzira y'amahoro binyuze mu biganiro bya EAC na SADC.

Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwakunze kugaragaza ko ntaho ruhuriye n'ibibazo by'umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse ko nta bufasha ubwo aribwo bwose ruha umutwe wa M23.

Rwashimangiye ko ikiruhangayikishije ari umutekano warwo, ushobora guhungabanywa na FDLR cyane ko ishyigikiwe n'ubuyobozi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC.

G7 itangaje ibi mu gihe umutwe wa M23 wamaze kwigarurira ibice binini muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo.

Kugeza ubu hategerejwe ikizava mu biganiro bishobora guhuriza i Luanda Abayobozi b'uyu mutwe nde n'aba RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yanenze ibyemezo by'inama ya G7 byirengagiza impungenge z'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yanenze-ibyemezo-by-inama-ya-g7-byirengagiza-impungenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)