
Umuyobozi w'Itorerero Méthodiste Libre mu Rwanda, Bishop Kayinamura Samuel yabwiye RBA ko Pasiteri Habiyambere yahagaritswe nyuma y'uko iryo torero risanze hari imicungire itanoze y'itorero n'umutungo waryo bahitamo kuba bamuhagaritse iminsi 30 y'agateganyo ngo habanze hakorwe isuzuma.
Yagize ati 'Inama zishinzwe itorero zabaye zimuhagaritse by'agateganyo mu gihe kingana n'iminsi 30. Hazaba hakorwa igenzura kugira ngo tumenye neza uko imiyoborere ye n'ibyerekeranye n'umutungo bihagaze.[...] Tuzagaragaza [ibyavuyemo] nyuma y'isesengura rigiye gushyirwaho mu kwezi kumwe.'
Bishop Kayinamura yavuze ko Pasiteri Habiyambere yahise anasimbuzwa by'agateganyo na Pasiteri Hakizimana Félicien wayoboraga Paruwasi y'iryo torero rya Kamembe muri Rusizi kugira ngo abe akomeje izo nshingano hatajemo icyuho.
Yasabye abakiristu b'iryo torero kudacika intege bagakomeza imirimo bakoreraga itorero n'indi ibateza imbere basanzwe bakora.
Ihagarikwa ry'uwo mupaisiteri rije nyuma y'uko mu Ugushyingo 2024, Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Musenyeri wa Diyosezi Angikikani ya Shyira ahagaritswe ku murimo bitewe n'ibibazo by'imiyoborere n'imitungo byamuvugwaho.
Dr. Mugiraneza kuri ubu yatangiye kuburanishwa kuri ibyo byaha akurikiranyweho aho mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka yitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Muhoza mu Kerere ka Musanze ariko aburana ahakana ibyo ashinjwa.
