Lamine Yamal yongeye gushimangira ko igikombe cy'uyu mwaka cyizataha ntakabuza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko FC Barcelona igeze muri kimwe cya kane cya UEFA Champions isezereye Benfica, Lamine Yamal yongeye gushimangira ko intego ari kwegukana iki gikombe uyu mwaka.

Yagize ati:'Nk'uko nabivuze kuva ku ntangiro ya Champions League, dushaka gutwara buri gikombe cyose gishoboka. Turashaka guhatana tugatanga ibyacu byose ku bw'abafana, tuzareba aho tuzagera. Gusa twizeye kugera kure cyane.'

Mu minsi ishize Lamine Yamal yatangaje ko abona Liverpool ariyo kipe yonyine ibarusha amahirwe kuri UEFA Champions League y'uyu mwaka, none yaraye isezerewe na PSG.



Source : https://yegob.rw/lamine-yamal-yongeye-gushimangira-ko-igikombe-cyuyu-mwaka-cyizataha-ntakabuza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)