No title

webrwanda
5 minute read
0

Kuri uyu wa gatanu itariki 14 Werurwe 2025 Ikipe ya Gasogi United yakiriye APR FC mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-24.

UKO UMUKINO URI KUGENDA UMUNOTA KU MUNOTA

UMUKINO URATANGIYE

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Ishimwe Pierre, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert, Nshimirimana Ismail, Seidou Dauda Youssif, Ruboneka Jean Bosco, Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Cheik Djibril Ouattra,

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United ni Ibrahima Dauda Bareli, Muderi Akbar, Iradukunda Axel, Hakizimana Adolphe, Nduwayo Alex, Udahemuka Jean De Dieu, Mugisha Joseph Rama, Mbaye Alioune, Kokoete Udo Ibiok, Hamis Hakim na Ngono Guy Herve.

Abakinnyi ba Gasogi United bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira

18:57' Amakipe abanza mu kibuga ku mpande zombi asohotse mu Rwambariro ari kumwe n'abasifuzi umukino ugiye gutangira'

18:54' Abatoza Ba Gasogi United basohotse mu Rwambariro'

18:54' Abasimbura Ba Gasogi United basohotse mu Rwambariro'

18:53' Abatoza ba APR FC basohotse mu Rwambariro'

18:53' Abasimbura ba APR FC basohotse mu rwambariro'

18:43' Abakinnyi ku mpande zombi basubiye mu rwambariro aho noneho baza kugaruka amakipe yombi yesurana mu mukino ukomeye cyane'

18:37' Abakinnyi ba APR FC bari kwishyushya biyibutsa kuzamura imipira miremire bashakisha abataka, mu gihe aba Gasogi United bari kwishyushya bashota mu izamu.

18:11' Abakinnyi ba APR FC barangajwe imbere n'abazamu babiri aribo Pavelh Ndzila na Ishimwe Pierre bamaze gusohoka mu rwambariro aho bagiye kwishyushya kugira ngo bakine umukino wa Gasogi United bameze neza'

18:05' Abakinnyi ba Gasogi United bamaze kugera mu kibuga ubwo bagiye kwishyushya kugira ngo bakine umukino wo kwihimura bahagaze neza'

17:57' Abafana ku makipe yombi batangiye kwinjira muri Kigali Pele Stadium abo bagiye kwihera ijisho umukino uza Guhuza APR FC na Gasogi United Saa Moya z'umugoroba'

Mbere y'uko uyu mukino uba Perezida wa Gasogi United KNC yumvikanye anenga imisifurire yaranze umukino wahuje APR FC na Gasogi United mu gikombe cy'Amahoro bikarangira APR FC isezereye Gasogi United.

KNC yavuze is asa naho atanga integuza kuri uyu mukino ndetse avuga ko naramuka yongeye gusifurirwa nabi hari ibyo azatangaza umukino urangiye.

Yagize ati: "Ndatanga integuza kuwa Gatanu ni mugoroba, APR FC yitegure ize ikine ariko hakongera kuba ibyabaye biteye agahinda, ibisigaye ntabwo mbitangaje nonaha nzabitangaza umukino urangiye".

Yavuze ko niba Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ridashoboye gutanga ubutabera umupira w'u Rwanda nta hantu wazagera ndetse anihanangiriza umusifuzi Nizeyimana Is'aq umaze kumusifurira nabi inshuro 3 zirimo n'iheruka asezererwa na APR FC mu mukino wa 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro.

Yagize ati "Uyu munsi wa none ndagirango mbwire abantu babiri, ndabwira abantu bo muri FERWAFA niba mudashoboye gutanga ubutabera ntekereza ko ibyo ubwabyo uwo mupira nta hantu tuzagera nta n'icyo tuzageraho. Â 

Nk'ubu ngubu ndakubwiza ukuri pe imbere y'Imana isumba byose iyi si inshuro ya 3 Is'aq adusifurira nabi rero mu kuri kw'Imana ntabwo njya ntegeka imisifurire ariko Is'aq ndakwihanangirije imbere y'Imana isumba byose, nibamuduha nzakwereka ikizaba. Ntabwo nzarega umusifuzi kuko uwo urega niwo uregera".

KNC yavuze ko APR FC igomba kubatsinda kuko ifitiye ubushobozi cyangwa bo bakayitsinda kuko babiruhiye ndetse anizeza abantu kuzabona umupira mwiza.

Yagize ati: "Reka mbabwire rero ntitugiye gukina na APR FC muzabikore nibwo muzabona y'uko nta magambo menshi mvuze ibikorwa bizivugira. APR FC izadutsinde kuko igomba kudutsinda cyangwa tuyitsinde kuko twabiruhiye. 

'Ni ikipe ifite ubushobozi buditsinda natwe dufite ubushobozi buyitsinda rero ntabwo dukeneye uza kudobya umupira.

Ku wa Gatatu itariki 10 Werurwe 2025 Perezida w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles yateguje kwihorera imbere ya APR FC nyuma y'uko ibasezereye mu gikombe cy'Amahoro mu buryo batemeye.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru gitegura uyu mukino, avuga ko ari amahirwe bagize yo kwihorera kuri APR FC nyuma y'uko ibasezereye mu gikombe cy'Amahoro mu buryo batemeye bitewe nuko bibwe n'umusifuzi.

Yagize ati: "Tugize amahirwe atagira uko asa, tugize amahirwe tutarabona kuva twabaho. Kubona ikipe igukuye mu irushanwa utemera uko wavuyemo Imana ikongera ikayiguha mu gihe cy'icyumweru kimwe.

Ntekereza ko ari bwo buryo bwiza bwo kubona Gasogi United icyo ari cyo. Iyi APR FC tuzihorera noneho umusifuzi azayitwambure ntabwo mvuga byinshi ariko ibyabaye birahagije".

Yakomeje agira ati: "Nimunyemerere rero kuri uyu mukino abaza baze cyangwa barorere. Ikidushimishije ni kimwe ni uko tugiye kubona ukwihorera, dutsindwe wenda APR FC yabikoreye tujye tuvuga ngo ahwi wenda wa mujinya ushire cyangwa se tuyikubite dutahe twishimye".

Ikipe ya Gasogi United nibasha gutsinda uyu mukino nk'uko yabisezeranyie abakunzi bayo, iraba yishe inyoni ebyiri kuko iraba ibonye amanota atatu ndetse ibe yihimuye kuri APR FC yayisezereye mu gikombe cy'Amahoro mu buryo itemera ndetse inabone amanota atatu.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Gasogi United biratuma igira amanota 28 igume guhangana no gusoreza mu myanya myiza ku rutonde rwa shampiyona. Ikipe ya APR FC nayo irasabwa gutsinda uyu mukino cyane ko iwutsinze yahita igira amanota 44 ikarara ku mwanya wa mbere mu gihe haba hagitegerejwe ikizava mu mukino wa AS Kigali na Rayon Sports uzakinwa ku munsi w'ejo.

Uko abakinnyi ba Gasogi United basesekaye kuri Kigali Pele Stadium baje mu mukino wo kwihorera kuri APR FC

Uko abakinnyi ba APR FC basesekaye kuri Kigali Pele Stadium mu mukino ukomeye wa Gasogi United



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153457/live-gasogi-united-yakiriye-apr-fc-mu-mukino-wo-kwihimura-153457.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 27, July 2025