Kuva mu myaka ine ishize iri torero ryakoze ibitaramo bikomeye, bitatu byabereye muri Camp Kigali, kimwe kibera muri BK Arena. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025 bataramiye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ahari hakoraniye abarenga ibihumbi bine.Â
Bageze ku gahigo ko kuzuza ihema rya Camp Kigali kugeza ubwo bamwe babuze n'aho kwicara, ni nyuma y'uko muri Werurwe 2024 bakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena bise 'Inkuru ya 30' cyitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 10, barimo na Perezida Paul Kagame na Madamu.
Kubasha kuzuza Camp Kigali byari ibintu byumvikana, hashingiwe mu kuba barujuje BK Arena yakira abantu barenga ibihumbi 10. Ababyinnyi b'iri torero bataramiye abantu mu gihe cy'amasaha abiri n'igice ndetse n'amasaha atatu.
InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu bitanu byaranze iki gitaramo 'Inka' cy'Itorero Inyamibwa
1.Umurongo wari muremure werekezaga ahabereye iki gitaramo
Sosiyete yakoranye na Inyamibwa mu gucuruza amatike, byabaye ngombwa ko ishyiraho andi meza ya kabiri kugirango babashe kwakira ibihumbi by'abantu bari baraguze amatike bakeneye ko babanza kuyasuzuma mbere y'uko binjira mu gitaramo.
Ni abantu bari biganjemo cyane urubyiruko, abayobozi mu nzego zitandukanye, ababyeyi, ababaye mu itorero Inyamibwa mu bihe bitandukanye, abakiri bato n'abandi bari bafite inyota yo kongera kubona abasore n'inkumi babataramira.
Hari hateguwe imyanya igera kuri 3500 ariko yarenze bituma hari abarebye iki gitaramo bahagaze, nyuma y'uko babuze aho kwicara.
Ariko kandi hari hateguwe inyakiramashusho nini zafashaga abitabiriye iki gitaramo bari inyuma kugikurikirana neza.
2.Chorale Choeur International yatashye itaririmbye
Chorale Choeur International iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yatunguwe no gutaha itaririmbye muri iki gitaramo nyuma y'amasha arenga atanu yari ashize yiteguye.
Iyo wageraga ahabereye iki gitaramo wasanga abasore n'inkumi b'iyi korali biteguye, kuko bari bamaze gufata ibitabo byarimo indirimbo bari kuririmba, ndetse bari bamaze kwambara imyambaro bitegura kujya ku rubyiniro ariko siko byagenze.
Iyi korali yahageze Saa Kumi n'Imwe, ndetse amakuru yavugaga ko baririmba mbere y'uko itorero rigera ku rubyiniro, ariko siko byagenze kuko igitaramo cyarangiye bataririmbye, ndetse bamwe mu baririmbyi bamenye amakuru bari batangiye gutaha.
Ku rutonde rw'indirimbo bari kuririmba, hariho indirimbo 'Visit Rwanda' ndetse 'Rwanda Rwagasabo' ya Mani Martin. Umwe mu baririmbyi b'iyi korali yabwiye InyaRwanda, ko aribo bafashe icyemezo cyo kutaririmba nyuma yo kubona ko 'uko abantu bari bameze mu gitaramo ntibyari guhura n'ibyo twari twateguye.'

3.Bahinduye imyenda inshuro zirenga 10
Umuyobozi w'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue aherutse kubwira itangazamakuru ko bakoresheje arenga Miliyoni 89 Frw mu myiteguro y'iki gitaramo. Imibare ya hafi igaragaza ko nibura kwitegura kw'abaririmbyi byatwaye ari hagati ya Miliyoni 10 na Miliyoni 15 Frw.
Ku rubyiniro, haserutse ababyinnyi barengaga ijana. Ndetse, ushingiye kuri gahunda bari bafite bahinduye imyambaro berekanye ku rubyiniro inshuro zirenga 10.
Ku ruhande rw'abasore, baserukanye imyenda irimo umupira w'umweru ufite amabara y'umukara, umukenyero w'umukara, amashati y'umukara, umwitero w'umweru n'urunigi- Hari n'aho baserukanye urunigi rw'umweru, umupira wa 'Chocolat', umupira wa 'Orange' n'ibindi.
Bigaragaje mu ndirimbo zirimo 'Indaro ya mwima', 'ikinyemera', 'Ayibambe' bisunze imbyino y'ishakwe, barahamiriza n'izindi.
4.Maji Maji n'umusizi Rugaba bashimishije ibihumbi by'abantu
Nkurunziza w'imyaka 55, waje kumenyekana nka 'Maji Maji' kubera iyi ndirimbo, yishimiwe mu buryo bukomeye ubwo yaserukaga muri iki gitaramo binyuze mu kivugo.
Uyu mubyeyi yongeye gushimangira ko ntaho iganzo yagiye, kuko afatanyije n'abagize Itorero Inyamibwa bashimangiye ko imyiteguro bakoze mu mezi atatu ashize itapfuye ubusa.
Yongeye kugaruka ku rubyiniro aririmba indirimbo 'Maji Maji' yabaye nk'idarapo ry'umuziki we, kuva mu myaka 30 ishize, abari muri iki gitaramo bafatanye nawe.
Nkurunziza yakorewe mu ngata n'umusizi Rugaba wamamaye muri filime Papa Sava. Uyu mugabo yageze ku rubyiniro aririmba indirimbo 'Turikumwe' yahimbye mu minsi ishize mu rwego rwo kugaragaza ko ashyigikiye Perezida Paul Kagame, ndetse ku rubyiniro yari kumwe n'abamufashaga.
5.Massamba Intore yashimye Perezida Paul Kagame
Iki gitaramo cyashyizweho akadomo ahagana Saa Yine n'iminota 30'. Ariko abantu batashye nyuma yo kumva ijambo rya Massamba Intore no gutaramirwa nawe.
Uyu muhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, yageze ku rubyiniro ari kumwe na Jules Sentore, Angel na Pamella, ndetse na Muyango Jean Marie.
Aba bose bahamagawe na Rusagara Rodrigue uyobora Itorero Inyamibwa mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize mu guteza imbere injyana gakondo.
Ubwo yari ageze ku rubyiniro, Massamba Intore yasabye abitabiriye gushima Perezida Kagame. Akomeza ati 'Isi yose iri hano mu Rwanda ibyo udushaka ko murabizi ariko yaba inzara, yaba kubabara, yaba gusohoza, twarasohoje. Ntacyo bazadukangaho, cyane cyane ko twizeye ko turi kumwe n'Umugoboka rugamba.'
Nyuma yo kuvuga iri jambo, uyu muhanzi yahise yanzika mu ndirimbo zinyuranye ze zakunzwe, maze yakirwa na Muyango Jean Marie, basezera ku bitabiriye iki gitaramo.
Imyaka ine irashize iri torero rikora ibitaramo nk'ibi. Kuri iyi nshuro bazataramira no muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye, ndetse bazakomereza no mu tundi turere, kandi bazagera no muri Uganda.
Ni igitaramo gifata igihe kinini bagitegura, yaba mu bijyanye n'imyambaro, aho bazakorera, umwanya bifata, ibikoresho n'ibindi bigiherekeza.
Iri torero rizwi cyane mu guteza imbere umuco. Ryifashishwa cyane mu bukwe no mu bindi birori n'ibitaramo bitsimbaza umuco w'u Rwanda.
Ubu iri torero ririhiza imyaka 27 ishize rishinzwe ari itorero ry'abanyeshuri rishaka kugira ngo ryikure mu bwigunge.
Ariko, nyuma y'imyaka 27 ishize y'urugendo rurerure iri torero rimaze kuba ubukombe. Rifite abanyamuryango benshi, kandi rimaze gutarama ku Isi hose.
Bamaze gutamira i Burayi inshuro ebyiri (2), mu Rwanda, mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, Afurika yose... Nyuma y'imyaka 27, Inyamibwa bamaze kugira ibikorwa n'ibigwi bidasanzwe.Â
Imyaka 27 ishize bishimira ko ibikorwa byabo byarenze kuba baratangiriye muri Kaminuza, ahubwo bikaba byaragiye ku rwego rw'Isi.
Umwaka wa 2022, iri torero ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya mbere ku Isi ryitwa 'Festival de Confolens' ribera mu gihugu cy'u Bufaransa.Â




Inyamibwa bakoze igitaramo gikomeye bise 'Inka' kcyitabiriwe n'ibihumbi by'abantu

 
Abasore b'Inyamibwa bigaragaje mu myambaro itandukanye n'iyo abakobwa bagiye baserukana
 
Imibare igaragaza ko iki gitaramo cyitabiriwe n'abasaga ibihumbi bine


Mu myanya y'inyuma abantu bari bahagaze, nyuma yo kubura aho kwicaraÂ

Ababyinnyi bagiye bahinduranya imyambaro mu bihe bitandukanye mbere y'uko bagaruka ku rubyiniro
 
Iki gitaramo cyari cyubakiye ku kugaragaza akamaro k'inka mu muryango nyarwanda
 
Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Muyango Jean Marie yitabiriye iki gitaramo, ndetse yataramiye abacyitabiriye
























Umushyushyarugamba Lion Manzi wayoboye iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali

Umutore Gakondo yishimiwe mu buryo bukomeye binyuze mu ndirimbo yaririmbye


Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore yashyigikiye Itorero Inyamibwa mu gitaramo bakozeÂ


Itsinda rya Ange na Pamella ryitabiriye iki gitaramo nyuma yo gutaramira i Burayi








Umusizi Rugaba yaririmbye indirimbo 'Turikumwe' yatuye Perezida Paul KagameÂ

Umuhanzi mu njyana gakondo, Massamba Intore yitabiriye iki gitaramo, ndetse yaririmbye mu kugisoza

IMPANGA ZO MU ITORERO INYAMIBWA ZERETSWE URUKUNDO RUDASANZWE NYUMA Y'IGITARAMO
UMUNYAMUZIKI WAMAMAYE NKA MAJI MAJI YISHIMIWE MU BURYO BUKOMEYE MURI IKI GITARAMO
UMUKONDO GATORE YAGARAGAJE UBUHANGA BUDASANZWE MURI IKI GITARAMO
MASSAMBA INTORE YASHIMYE PEREZIDA KAGAME MU GITARAMO CY'ITORERO INYAMIBWA
IGICE CYA MBERE CY'IKI GITARAMO 'INKA' CY'INYAMIBWA CYARANZWE N'IBIHE BIDASANZWE
AMAFOTO: The New Times
VIDEO: Murenzi Dieudonne &Dox Visual- InyaRwanda.com