Karongi: Depite Ntezimana yakebuye abagabo bagikubita abagore babo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 8 Werurwe 2025, ubwo we na bagenzi be barimo Niwemahoro Wasira na Kanyandekwe Christine bari mu Karere ka Karongi hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore.

Ni umunsi usanze abagore bo mu Karere ka Karongi bariteje imbere kubera icyizere bagiriwe n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu hakiyongeraho inama n'ubufasha bahabwa n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Depite Ntezimana yavuze ko hari byinshi byo kwishimira birimo kuba abagore bo mu Rwanda basigaye biga bakanakora imyuga bafataga nk'iy'abagabo no kuba Leta yarashyizeho amategeko adaheza umugore mu buzima bwose bw'igihugu.

Gusa anenga abagabo bagihohotera abagore babo, harimo n'ababakubita.

Ati 'Abagabo bagikubita abagore bakamenya ko ibyo bintu bitemewe. Nihereyeho njyewe uvuga nagambiriye kera ndavuga ngo ntabwo nzarambura ukuboko kwanjye ku mugore.'

Uyu mudepite avuga ko umugore n'umugabo babana bagira ibyo bapfa, ariko ko icyaba cyose ntawe ukwiye gukubita undi.

Ati 'Abagabo turi kumwe hano ndagira ngo mumfashe tugambirire hamwe, tujyane mu ndahiro ivuga ngo 'sinzigera ndambura ukuboko kwanjye ku mugore'…Umugore wanjye tugiye kumarana imyaka 12 ntabwo ndamukubita na rimwe.'

Depite Nizeyimana yababwiye ko iyo umugabo akubise umugore ingaruka zitabageraho bombi gusa kuko zigera no ku bana.

Ati 'Umwana wabonye nyina akubitwa, warangiza mu gitondo ukabyuka ukamubwira ngo bagukorere icyayi vuba wihute ujye ku ishuri, kandi uzazane amanota meza, uba uri guta umwanya. Umenye ko inzozi wari ufite muri uwo mwana zapfuye. Uwo mwana ukubita nyina areba nta manota yazana. Aba afite ukuntu yomatanye na nyina wamwonkeje.'

Depite Ntezimana avuga ko igihe abagabo biyemeje kutazakubita abagore, abagore na bo bakwiye kubibafashamo bakamenya uko baganira n'abo bashakanye.

Ati 'Kuba atagukubita ntabwo bivuze ko wowe umukubitisha ururimi. Ugomba kumenya ibyo uvuga, n'igihe hari ibitagenda neza ukagira ukuntu umuvugisha.'

Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore watangiye kwizihiza mu 1972, mu Rwanda utangira kwizihizwa mu 1974. Ku rwego rw'Isi umaze kwizihizwa inshuro 52 mu gihe mu Rwanda tariki 8 Werurwe 2025 wizihijwe ku nshuro ya 50. Ku nsanganyamatsiko igira iti 'umugore ni uw'agaciro'.

Depite Ntezimana yasabye abagabo kuzibukira gukubita abagore babo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-depite-ntezimana-yakebuye-abagabo-bagikubita-abagore-babo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)