Uretse inshingano zitoroshye baba bafite zo gucunga umutekano w'Abanyarwanda, Ingabo na Polisi z'u Rwanda bagira uruhare mu bindi bikorwa by'iterambere harimo ibyo gufatanya n'abaturage kubaka bimwe mu bikorwa remezo nk'amavuriro, imihanda, amashuri, ibiraro, kugeza amazi meza ku baturage, kubakira abatishoboye ndetse n'ibindi byinshi.
Abaturage mu bice bitandukanye by'igihugu bavuga ko bashimishwa no kubona Ingabo na Polisi baza kwifatanya na bo mu bikorwa bitandukanye nk'umuganda n'ibindi kandi ubusanzwe baba bafite akazi kenshi ndetse katoroshye ko gucunga umutekano w'Igihugu n'uw'Abanyarwanda muri rusange.
Mukabaranga Marie Rose, ni umuturage wo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bibashimisha kandi bikabatera ishema kubona Ingabo na Polisi baza kwifatanya na bo mu bikorwa by'iterambere.
Ati 'Kuri njye ni ishema kubona Ingabo na Polisi by'u Rwanda turi kumwe mu bikorwa bitandukanye, tubasabira umugisha ku Mana uko bwije n'uko bukeye.'
Ngirababyeyi Felix we ati 'Ku ruhande rwacu nk'abaturage bituma turushaho kubiyumvamo iyo tubabona baza mu bikorwa nk'ibyo kubakira abatishoboye kandi ubusanzwe umwanya wabo uba utari munini. Ni icyerekana ko umuturage ari ku isonga koko.'
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko ibyo bishmira ari byinshi harimo n'uko babona abaturage babisanzuraho bitandukanye no mu myaka yabanje mbere ya 1994 aho wasangaga abaturage batinya inzego z'umutekano.
ACP Rutikanga yagize ati ' Ibyo twishimira ni byinshi, icya mbere ni uko abaturage bisanzura kandi biyumvamo inzego z'umutekano bitandukanye no mu myaka yabanje mbere ya 1994. Usanga batwiyumvamo kandi bagaha agaciro ibyo tuba twabakoreye ariko natwe bikadutera ishema ko ibyo dukora bibanezeza.'
Yakomeje avuga ko ari inshingano zabo nyuma y'umutekano usanzwe bacungira abaturage bagomba no kureba ku mutekano wo mu buzima busanzwe n'imibereho yabo.
Umuvugizi Wungirije w'Ingabo z'u Rwanda Lt Col Simon Kabera, yavuze ko Ingabo z'u Rwanda zifite umwihariko ubatandukanya n'abandi wo kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.
Ati 'Dufite umwihariko ntekereza ko ari wo udutandukanya n'abandi wo kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere ry'Igihugu. Ibyo tubikura mu ntumbero y'Umukuru w'Igihugu yatanze mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu.'
Yakomeje avuga ko inshingano ya mbere yo kurinda ubusugire bw'igihugu itagerwaho umuturage adafite umutekano kuko na we iyo ameze neza byorohereza ingabo akazi kuko bafatanya.
Buri mwaka Poilisi n'Ingabo z'u Rwanda bagira ibikorwa byo guteza imbere imiberehomyiza y'abaturage aho iby'uyu mwaka bizatangira ku wa 17 Werurwe 2025, bikazakomeza mu gihe cy'amezi atatu.
Ibikorwa by'uyu mwaka bizaba bifite insanganyamatsiko igira iti ' Ubufatanye bw'abaturage n'Inzego z'umutekano mu kwizihiza Kwibohora 31 n'imyaka 25 y'imikoranire na Polisi y'u Rwanda.'
Ibikorwa nk'ibyo mu 2024 byasize hakozwe byinshi birangajwe imbere n'abaturage barenga ibihumbi 10 babazwe indwara zitandukanye, abandi 5000 bari barahumye bongera kureba n'ibindi.
Uretse kuvura abo baturage hanubatswe inzu 31 zihabwa abatishoboye, hubakwa n'ingo mbonezamikurire (ECD) 15 n'ibiraro 13, hanatangwa ubwato bune ku baturage bo mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru.
Hatanzwe amatungo 800, hakwirakwizwa amazi n'amashanyarazi ndetse ingo 327 zihabwa amashanyarazi y'imirasire, imirenge itanu yahize indi muri buri ntara ihabwa imodoka n'ibindi bikorwa bitandukanye.

