
Kubera imiterere y'Isi mu bihe byashize, imyuga myinshi yaharirwaga abagabo bigasa nk'itegeko ko ari bo ibereye, bagomba kuyikora bagashaka ibitunga umuryango; abagore bagafatwa nk'abo gukora uturimo two mu rugo, uruhare rwabo rukagarukira mu gukora isuku, kubyara no kurera abana.
N'ubwo ari imirimo nayo itoroshye isaba imbaraga nyinshi, yafatwaga nk'aho ntacyo ivuze, aho kugira ngo abagore babyubahirwe, ahubwo bagafatwa nk'aho badashoboye ndetse bagasuzugurwa.
Ni ibyo kwishimira ko iyi myumvire yagiye ihinduka, Isi iharanira guca ivangura rishingiye ku gitsina, hakurwaho guca urubanza ku bushobozi bw'umuntu hashingiwe ku gitsina bitewe n'imbaraga abagore ubwabo bagiye bagaragaza, bashimangira ko nabo bashoboye, bakuraho urukuta n'imyumvire yabazitiraga, bazamuka mu myanya y'imirimo ikomeye, bagaragaza umusaruro wabo aho bakorera mu nganda, mu nzego z'imirimo ya Leta n'ahandi.
Tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, wizihizwa Isi yose irushaho guharanira uburinganire n'ubwuzuzanye hagati yabo n'abagabo, mu ngeri zitandukanye z'imirimo kandi bagahabwa uburenganzira bungana.
Byatumye imirimo kera yahoze yiganjemo abagabo; kuri ubu ikorwa n'abagore, atari ubwitabire gusa ahubwo baba n'indashyikirwa mu kwihutisha iterambere ry'aho bakorera no guhanga udushya; ibimenyetso simusiga byerekana ko ubushobozi bw'umuntu butagomba gushingira ku gitsina.
No muri Polisi y'u Rwanda, ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ntiryasigajwe inyuma, ryakomeje gushingirwaho mu kwiyubaka, hongerwa umwaka ku wundi, umubare w'abapolisikazi mu mashami atandukanye agize uru rwego.
Kuva Polisi y'u Rwanda yashingwa mu 2000, mu bapolisi batarenga 3000 Polisi y'u Rwanda yatangiranye, umubare w'abapolisikazi wari ukiri muto cyane kuko wari munsi ya 1%.
Wagiye ukomeza kwiyongera uko iminsi igenda yicuma, nyuma y'imyaka 10 gusa, mu mwaka wa 2010 urazamuka ugera ku 10.3%, mu mwaka wa 2020 urenga gato 22%, uyu munsi bakaba bagera kuri 24%; kandi umubare uzakomeza kwiyongera.
Bakora akazi uko bisabwa nka basaza babo bagatanga umusaruro kandi ntibibuze n'abubatse kubahiriza inshingano zo kwita ku muryango nk'uko bigarukwaho na Assistant Inspector of Police (AIP) Penninah Kyalimpa, ukorera mu Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda (Traffic & Road Safety).
Ati 'Nk'umugore w'umupolisikazi utwara moto yifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda, nterwa ishema n'akazi nkora, ngira uruhare mu gukumira impanuka ziwuberamo zigahitana ubuzima bw'abantu cyangwa zikangiza ibikorwaremezo. Akazi kacu kaba gapanze ku buryo bitambuza no kwita ku nshingano z'umuryango wanjye kandi ntihagire ikibangamira ikindi.'

Ibi Penninah Kyalimpa abihuriyeho na PC Mukamuhoza Clarisse ukorera mu Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi (Fire & Rescue Brigade). Yishimira kuba abagore nabo barateye intambwe bakaba bagira uruhare mu gucungira abaturarwanda umutekano.
Ati 'Muri Polisi y'u Rwanda abagore ntitwasigaye inyuma mu gucunga umutekano. Bintera ishema kuba ngira uruhare mu gutabara abari mu kaga, baba abugarijwe n'inkongi cyangwa abaguye mu byobo n'ibisimu, tukabakuramo twifashishije ibikoresho byabugenewe.'
Yakomeje avuga ko akenshi akazi bakora bagakorera mu matsinda bigatuma buzuzanya na basaza babo, akazi kakarushaho kugenda neza.

Iterambere ry'Isi mu Ikoranabuhanga ryagiye rigendana n'impinduka mu miterere y'ibyaha, bisaba inzego z'umutekano kuvugurura imikorere hagamijwe guhangana n'ibiwuhungabanya byagiye birushaho kwiyongera.
Aya mavugurura ntiyakomye mu nkokora iterambere ry'uburinganire cyangwa ngo aheze ab'igitsinagore, kuko nabo bagaragaza ko bashoboye muri urwo rugamba.
Sergeant (SGT) Kanyana Justine, ukorera mu Ishami rya Polisi rishinzwe ikoranabuhanga (IT), abasha kugurutsa utudege tutagira abapilote (Drone) twifashishwa mu gushakisha amakuru, gukumira no guhangana n'ibyaha. Avuga ko abagore badakwiye guhezwa mu murimo uwo ari wo wose kuko bashoboye.
Ati 'Turi mu Isi y'ikoranabuhanga, natwe abapolisikazi twishimira ko ritadusize, ubu tugira uruhare mu gucunga umutekano dukoresheje drone, tukifashisha ubumenyi dufite mu guhangana n'ibyaha by'ikoranabuhanga.'

PC Uwimana Janvière na we ni umupolisikazi ukorera mu mutwe udasanzwe muri Polisi y'u Rwanda wo kurwanya iterabwoba (Counter-Terrorism Unit), wabihuguriwe ahabwa imyitozo. Avuga ko n'ubwo benshi bayifata nk'iy'abagabo gusa, nabo bayishobora.
Ati 'Nkorera akazi mu mutwe udasanzwe wo kurwanya iterabwoba muri Polisi y'u Rwanda. Nabigezeho nyuma yo guhabwa imyitozo abenshi bazi ko yagenewe abagabo gusa, ariko natwe turayishoboye. Icya mbere ni ukumva ubikunze, ugakurikiza ibyo abarimu batwigisha usanga bitagoranye cyane nk'uko abenshi babibona nk'ibidashoboka ku bagore.'

Corporal (CPL) Karangwa Chantal na we ukorera mu Kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga (Auto vehicle Inspection), avuga ko bimutera ishema kuba agira uruhare mu gutuma ibinyabiziga bigenda ku butaka bw'u Rwanda biba byujuje ubuziranenge, kimwe mu birinda impanuka nyinshi zihitana ubuzima bw'abakoresha umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda; ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko uruhare rw'abagore muri Polisi y'u Rwanda rudashidikanywaho hadashingiwe ku mubare wabo gusa, ahubwo bafite n'ubushobozi bwagiye butuma bashyirwa no mu nzego zifata ibyemezo, bahabwa inshingano zo kuyobora.
Ati 'Uruhare rw'abagore mu gucunga umutekano ntirushidikanywaho hadashingiwe ku mubare gusa, bafite ubushobozi butuma bashyirwa no mu myanya ifata ibyemezo bikomeye, by'akarusho bakagira n'uruhare rwihariye mu gukemura amakimbirane, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.'
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereza umubare munini w'abapolisikazi mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Kongera umubare w'abapolisikazi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ni ikimenyetso kigaragaza ko haba mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga himakajwe ihame ry'uburinganire n'uruhare rukomeye abagore bagira mu gukemura amakimbirane mu ruhando mpuzamahanga, bijyanye no gushyira mu bikorwa umwanzuro w'akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano n'amasezerano ya Kigali yo kurinda abasivili mu bikorwa by'amahoro.
Umwanzuro wa 1325 w'akanama ka Loni gashinzwe umutekano, usaba inzego zose kongera umubare w'abagore mu gukemura amakimbirane, kubungabunga amahoro, kwimakaza ihame ry'uburinganire mu nzego zose za Loni zishinzwe kugarura amahoro n'umutekano.
Mu kurushaho kubishimangira; Polisi y' u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe guteza imbere uburinganire n'ubwuzazanye, hagamijwe gukora ubuvugizi ku bibazo bigendanye n'uburinganire, inama y'abagore iterana buri mwaka, n'ibindi bitandukanye bigamije gukemura ibibazo byagaragara bibangamiye ihame ry'uburinganire.
ACP Rutikanga yashimangiye ko Polisi izakomeza kwihatira kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, hakomeza kwinjizwa abagore benshi muri Polisi y' u Rwanda.
Yashimiye abapolisikazi bose aho bari uko bakomeje kwita ku nshingano zabo zo gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo babikorana ubwitange, umurava n'ubunyamwuga, abifuriza hamwe n'abandi banyarwandakazi bose kugira umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore mwiza.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inshingano-zabo-zarenze-izo-kubyarira-igihugu-amaboko
Imana ibababarire
ReplyDelete