Iby'ingenzi byaranze imikino 104 imaze guhuza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
6 minute read
0

Iyo ingengabihe ya shampiyona y'u Rwanda igisohoka, kimwe mu bintu benshi bahita bareba ni umunsi Rayon Sports izakiniraho na APR FC. Uyu mukino wamaze gufata amarangamutima y'Abanyarwanda dore ko usanga n'udasanzwe akurikirana ibijyanye n'umupira w'amaguru aba abaza ngo uzakinwa ryari. 

Iyo wabaye ntawe uryama, umufana utsinzwe ashobora no kuburara, umutoza utsinzwe ashobora no kwirukanwa, umukinnyi utsinze bishobora kumuhindurira ubuzima, umufana utsinze biba bimurutira igikombe,....

Uyu mukino uba utegerejwe n'abenshi uri kuri iki Cyumweru Saa Cyenda muri Stade Amahoro. Ni umukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda.

Kuri iyi nshuro aya makipe yombi agiye guhura asa nk'aho ari mu bihe bimwe nubwo imwe isa nk'aho iri hejuru y'indi gato. 

Rayon Sports imaze iminsi iri mu bihe bitari byiza kubera ko mu mu mikino itanu iheruka ya shampiyona ifitemo intsinzi imwe gusa.

Yatsinzwe na Mukura VS,inganya na Musanze FC, itsinda Kiyovu Sports,inganya n'Amagaju FC inangana na Gasogi United.

Bivuze ko mu manota 15 yashobokaga yabonyemo amanota 6 gusa ibyanatumye yararushaga mukeba wayo amanota 5 none kuri ubu hakaba harimo amanota 2 gusa. Â 

Ni mu gihe APR FC yo isa naho iri mu bihe byiza kubera ko mu mikino itanu iheruka ya shampiyona yatsinzemo ine,itsindwa umwe.

Bivuze ko mu manota 15 yashobokaga yabonyemo 13 bikaba byaranatumye igabanya ikinyuranyo cy'amanota yarushwaga na Rayon Sports aho kuri ubu hasigayemo ikinyuranyo cy'amanota 2 Kandi mbere hari harimo 5.

Yatsinze Kiyovu Sports 2-1,itsinda AS Kigali 2-1,itsindwa na Mukura VS 1-0 naho itsinda Police FC 3-1.

Ubwo aya makipe yombi yaherukaga guhura mu mukino ubanza wa shampiyona yanganyije 0-0 muri Stade Amahoro imbere y'abafana barenga ibihumbi 45.

Inkomoko yo guhangana hagati y'amakipe yombi:

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari ihagaritswe n'Ingabo za RPA, aya makipe yombi ni yo yahise yigaragaza nk'akomeye kurusha andi mu Rwanda, dore ko kwiyubaka kwa Kiyovu Sports byagoranye.

APR FC nk'ikipe ya Gisirikare ntiyiyumvishaga uburyo yatsindwa n'ikipe y'abasivili mu gihe na Rayon Sports yari ikunzwe n'Abanyarwanda batagira ingano, itiyumvishaga uburyo yatsindwa n'ikipe yari ishinzwe vuba.

Byarangiye zibaye abakeba b'ibihe byose, Kiyovu Sports yahanganaga na Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iba ivuyemo gutyo, nubwo ubu imaze imyaka itatu yerekana ko yagarutse.

Usibye ibi kandi aya makipe niyo ahanganira ibikombe bikinirwa mu Rwanda dore ko mu myaka 30 ishize, hanyuzemo ikipe imwe gusa akaba ariyo itwara igikombe cya shampiyona naho ibindi byose akaba ari APR na Rayon Sports yagiye abyiharira.

Guhangana ku makipe yombi, si ubuhanga bwo mu kibuga gusa kuko n'ak'abafana katiburira, yewe akenshi usanga baba bakaniye umukino kurusha abakinnyi, aba Rayon Sports bita APR FC 'igikona' n'aba APR FC bita Rayon Sports 'Gasenyi'.

Ubwo umukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019 wari urangiye, abafana b'impande zombi barahanganye, baterana amacupa n'ibindi bari bafite, ibi byaviriyemo amakipe yabo guhanwa na FERWAFA.

Imibare wamenya mbere yuko Rayon Sports icakirana na APR FC mu mukino w'i 104

Kuva APR FC yashingwa ifite ibikombe 22 bya Shampiyona naho Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu myaka 58 ishize, ifite ibikombe icyenda bya shampiyona.

Ikipe y'Ingabo imaze kwegukana Igikombe cy'Amahoro inshuro 14 mu gihe Rayon Sports igishaka ku nshuro ya 10.

Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro eshanu mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y'aya makipe yombi bikunda kuvugwa ko ahuzwa na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo).

Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n'andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n'imikino ya gishuti n'ubwo itabaye inshuro nyinshi, usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 104.

Muri izo nshuro zose hamwe APR FC niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi aho imaze gutsinda inshuro 44, Rayon Sports ikaba yaratsinzemo inshuro 33 naho bakaba barangajyije inshuro 27. 

Muri iyo mikino 104 habonetsemo ibitego 263, harimo 126 ku ruhande rwa Rayon Sports n'ibitego 137 ku ruhande rwa APR FC.

Umukino uheruka guhuza aya makipe warangiye ari 0-0

Imikino yahuje Rayon Sports na APR FC itazibagirana

Umukino wa mbere utazibagirana ni uwakinwe tariki ya 03 Ugushyingo 1996 i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma w'igikombe cyari cyateguwe n'iyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangijwe n'inkongi muri iyi Kaminuza, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 5-2.

Yongeye kuyisubira tariki ya 26 Ukwakira 1997 i Remera kuri Stade Amahoro ku mukino wo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona yari imaze kwegukana uwo mwaka, aho na none Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC ibitego 5-2.

Mu 2011-2012, mu gikombe cy'Amahoro, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 muri ½. APR FC yatsindiwe na Lionel Saint Preux, Kabange Twite na Papy Faty. Impozamarira ya Rayon Sports yatsinzwe na Hamiss Cédric.

Mu 2012-2013, APR FC yatangiye umwaka w'imikino itwara igikombe cy'isabukuru y'imyaka 25 ya FPR, itsinze ku mukino wa nyuma Rayon Sports ibitego 3-1. Ibitego byose byatsinzwe mu gice cya kabiri na Ruhinda Farouk (Sssentongo), watsinze bibiri n'aho ikindi gitsindwa na Cyubahiro Jacques. Hategekimana Aphrodis 'Kanombe' yatsindiye Rayon Sports impozamarira.

Mu mukino wa shampiyona wo kwishyura, wabaye tariki ya 9 Werurwe 2013, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 4-0 bitsinzwe na Hategekimana Aphrodis 'Kanombe', Hamisi Cédric na Kambale Salita Gentil 'Papy Kamanzi' watsinzemo ibitego bibiri.

Mu 2015 APR FC yanyagiye Rayon Sports 4-0 ndetse no mu 2016 naho muri 2016 Rayon Sports inyagira APR FC 4-0. Mu 2017, amakipe yombi yahuriye mu mukino wa Super Cup wakinwe iminsi ibiri itandukanye. 

Iminota 63 ya mbere y'umukino yabereye i Rubavu, Rayon Sports itsinda 2-0 amatara yo kuri Stade Umuganda ahita azima. Indi minota 27 yakiniwe i Nyamirambo nyuma y'iminsi itanu, tariki ya 27 Nzeli, irangira nta kindi gitego kibonetse mu mukino, Gikundiro itwara igikombe.

Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019, abafana b'impande zombi barahanganye ndetse izi mvururu zatumye amakipe yabo ahanwa na FERWAFA.

Gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu Ukuboza 2019, byirukanishije umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza watozaga Rayon Sports hashize iminsi itatu gusa umukino ubaye mu gihe Umunye-Congo Guy Bukasa yasezeye ku kazi nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 muri Kamena 2021.

Umurundi Masudi Djuma yirukanywe na Rayon Sports mu Ukuboza 2021 nyuma y'iminsi mike atsinzwe imikino yahuyemo na Kiyovu Sports ndetse na APR FC naho Umunya-Portugal Jorge Paixão ntiyongererwa amasezerano nyuma yo gusezererwa na APR FC muri ½ cy'Igikombe cy'Amahoro cya 2022.

Amazina atazibagirana muri uyu mukino

Jimmy Gatete wabashije gukinira aya makipe yombi, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino uhuza aya makipe, dore ko buri kipe yayitsindiye ibitego bine mu mikino itandukanye.

Sina Jérôme ari mu bakinnyi babashije gutsindira ikipe imwe ibitego byinshi muri uyu mukino, kuko afite bitandatu mu gihe Masudi Djuma watoje Rayon Sports na AS Kigali, ari we wabashije gutsindira APR FC ibitego byinshi, bigera kuri bitanu, anganya na Issa Bigirimana.

Kuva aya makipe yombi atangiye guhura, Davis Kasirye ukomoka muri Uganda, ni we wabashije gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe mu gihe abakinnyi barimo Sina Jérôme, Bokota Labama, Lionnel St Pleux, Ruhinda Farouk, Bokungu Ndjoli, Kambale Salita Gentil, Hakizimana Muhadjiri n'abandi bagiye batsindamo ibitego bibiri ku mukino.

Raoul Shungu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni we mutoza watsinze imikino myinshi yahuje aba bakeba kuko mu myaka itandukanye yatoje Rayon Sports yatsinze imikino irindwi atsindwa ine, anganya itanu muri 16 yatoje ahanganye na APR FC.

Davis Kasirye ni we mukinnyi rukumbi watsinze ibitego bitatu muri uyu mukino w'abakeba

Sina Jerôme ni we umukinnyi watsinze ibitego byinshi (bitandatu) mu mateka y'umukino uhuza APR FC na Rayon Sports

Jimmy Gatate (uri imbere) ni we washoboye gutsindira amakipe yombi mu mikino yabahuje

APR FC na Rayon Sports ziracakirana kuri iki Cyumweru 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153182/ibyingenzi-byaranze-imikino-104-imaze-guhuza-apr-fc-na-rayon-sports-153182.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 29, May 2025