Harimo izifungirwamo abahamijwe ibyaha by'ubw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi gereza ni zimwe mu ziteye ubwoba ku isi kubera ubuzima bugoye abazifungiwemo bahura nabwo. Hari zimwe mu zifungirwamo abagore bakorewe ihohoterwa rikomeye, ubucucike bukabije, no kwicwa n'indwara zitavurwa. 

Kubera izi mpamvu, ibigo by'uburenganzira bwa muntu bikomeje gusaba ko hagira igikorwa ngo abagore bafungirwe ahantu haboneye kandi uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

Dore gereza 10 zifungirwamo abagore ziteye ubwoba ku isi:

1. La Esperanza Women's Prison (Guatemala)

Iyi gereza iherereye mu Mujyi wa Guatemala, izwiho gufungirwamo abagore benshi barenze ubushobozi bwayo. Hari inkuru nyinshi zagaragaje ihohoterwa rikorerwa abagororwa ndetse no kuba bamwe bacuruzwa mu buryo buteye inkeke. Imibereho yo muri iyi gereza igaragaramo ibibazo binyuranye birimo kwandura indwara zikomeye n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge.

2. Carandiru Women's Prison (Brazil)

Nubwo gereza y'abagabo ya Carandiru yakuweho kubera ubwicanyi bukomeye bwahabereye mu 1992, ishami ryayo ryagenewe abagore rikomeje gukora. Iyi gereza ifungirwamo abagore benshi bafunzwe bazira ibikorwa bifitanye isano n'ibiyobyabwenge. Hari inkuru nyinshi zigaragaza ihohotera rikorwa n'abacunga gereza ndetse no gutotezwa gukabije gukorerwa abagororwa.

3. Black Beach Prison (Equatorial Guinea)

Iyi ni imwe mu magereza azwiho imikorere mibi muri Afurika, ndetse n'abagore bafungirwamo bahura n'ibibazo bikomeye. Hari inkuru nyinshi zivuga ku buryo abacunga gereza bakoresha imbaraga nyinshi mu guhana abagororwa, bamwe bakabura ubuzima kubera imirimo ivunanye n'imibereho iteye ubwoba.

4. Bakırköy Women's Prison (Turkey)

Muri Turikiya, iyi gereza izwiho gufungirwamo abagore benshi baregwa ibyaha bya politiki cyangwa ibyaha bikomeye. Uburenganzira bw'abagore bafungiwemo bukunze kugibwaho impaka, kuko hari ibyagiye bitangazwa ko abafungiwemo bakorerwa iyicarubozo, ubusumbane mu mitangire y'amafunguro, ndetse bamwe bakabuzwa gusurwa.

5. Evin Prison (Iran)

Iyi ni imwe mu magereza akomeye muri Iran, aho abagore benshi bafungirwa kubera imyemerere yabo ya politiki cyangwa iy'idini. Hari abatavuga rumwe n'ubutegetsi bafungirwamo mu buryo bavuga ko bubangamira uburenganzira bwabo. Benshi mu bigeze gufungirwamo bakaza kurekurwa bavuga ko bakorewe iyicarubozo, babuzwa uburenganzira bw'ibanze ndetse bagahatirwa kwemera ibyaha batakoze.

6. Tihar Women's Prison (India)

Tihar ni gereza nini muri Aziya ifungirwamo abagore benshi baregwa ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, iterabwoba n'ibyaha bijyanye n'ibiyobyabwenge. Iyi gereza ifite amategeko akaze cyane, aho abagore benshi bakora imirimo ivunanye ku gahato. Hari inkuru nyinshi zivuga ku ihohoterwa rikorerwa abagororwa no kuba bamwe muri bo bapfa bazize uburwayi butavurwa neza.

7. Sao Luís Female Prison

Sao Luís ni gereza ifungirwamo abagore muri Brezil, izwiho guhora mu mvururu, ubucucike bukabije, imibereho mibi y'imfungwa, ndetse n'ibibazo by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iri muri gereza ziteye ubwoba ku isi, cyane cyane kubera ibikorwa biberamo by'ihonyora ry'uburenganzira bwa muntu n'imitwe y'abagizi ba nabi.

8. Ciudad Barrios Women's Prison (El Salvador)

Iyi gereza ifungirwamo abagore bakurikiranyweho ibyaha by'ubugizi bwa nabi n'imitwe y'iterabwoba. Muri El Salvador, hari imitwe y'amabandi nka MS-13 na Barrio 18 ikomeye cyane. Abagore bafatwa bayifasha mu buryo ubwo ari bwo bwose barafungwa. Iyi gereza iteye ubwoba cyane kuko n'abacungagereza ubwabo bagira ubwoba bwo kugenzura abagororwa kubera iterabwoba ry'iyo mitwe.

9. Chikurubi Women's Prison (Zimbabwe)

Iyi gereza iri muri Zimbabwe izwiho imibereho mibi, aho abagore benshi bafungirwamo badahabwa uburenganzira buhagije ku buvuzi. Hari raporo nyinshi zivuga ko abagore batitabwaho na gato cyangwa bagafatwa nabi mu gihe cyo gutwita. Indwara zandura zirimo igituntu n'indwara zifata urwungano rw'ubuhumekero ni ibisanzwe muri iyi gereza.

10. Lo Wu Correctional Institution (Hong Kong)

Nubwo ari ni imwe mu magereza afite isuku ugereranyije n'andi, Lo Wu ivugwamo ihohoterwa rikabije. Abagore benshi bafungirwamo bazira kuba abimukira batemewe cyangwa bakurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukorera mu gihugu mu buryo butemewe. Iyi gereza ivugwaho kugira amabwiriza akakaye agenga imyitwarire y'abagororwa, atuma hari n'abahasiga ubuzima.

Ku Isi hari gereza nyinshi zifatwa nk'iziteye ubwoba, zifungiwemo abagore gusa bahamijwe ibyaha bikomeye birimo iby'ubwicanyi, gukorana n'imitwe y'iterabwoba n'ibiyobyabwenge 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153555/harimo-izifungirwamo-abahamijwe-ibyaha-byubwicanyi-niterabwoba-gereza-10-zabagore-ziteye-u-153555.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)