Guhera ku Bubiligi, Ubudage, Ubwongereza, Amerika, Ubufaransa, Canada, Ubumwe bw'Uburayi muri rusange n'ibindi bihugu bikomeje gufatira u Rwanda ibihano bitandukanye usanga hari n'ibindi bivuga ko bizabifata. Ikibabaje ariko ni ukubona hari bamwe mu banyarwanda bagaragaye mu bikorwa byo kwishimira ko igihugu cyabo cyafatiwe ibihano.
Hari amafoto twabashije kubona y'abishyize hamwe nabo baba bangamwabo bajya kwishimira ibihano u Rwanda rwafatiwe nyamara bibagiwe umugani w'ikinyarwanda uvuga ko amazi ashyuha ariko atibagirwa iwabo wa mbeho, nabo bibagiwe ko nta kindi gihugu cyabarutira u Rwanda bakomokamo.
Aha kandi buri wese yakwibaza niba bazatekereza kongera guhirahira bagaruka mu Rwanda cyangwa niba nanone nta miryango bafite ishobora kugirwaho n'ikibi cyose cyagera ku Rwanda nk'igihugu cyababyaye.
Uko biri kose ariko, u Rwanda rukomeje kwihagararaho ruvuga ko aho kwemera gukuraho ingamba zashyira mu kaga umutekano w'Abanyarwanda, rwakemera rugafatirwa ibihano birimo no gukurirwaho inkunga n'amahanga yarushyigikiraga mu burezi, ubuvuzi, igisirikare n'ibindi kuko ntacyaruta ubuzima bw'abaturage.