Hakenewe kugaruzwa arenga miliyari 16 Frw zivuye ku byaha bya ruswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yabigarutseho kuri uyu wa 14 Werurwe 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu biganiro nyunguranabitekerezo ku ishusho ya ruswa mu Rwanda.

Yagaragaje ko nubwo u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu guhangana n'ibyaha bya ruswa, nk'uko ibipimo by'ubushakashatsi butandukanye bugenda bubigaragaza ariko hakigaragara ibikorwa n'imyitwarire ya ruswa.

Yakomeje ati 'U Rwanda ruri ku mwanya wa 43 ku Isi n'amanota 57% ruvuye ku manota 53% n'umwanya wa 50 ku Isi mu mwaka wa 2012 (Corruption Perception Index, TI). U Rwanda rwihaye kuba urwa mbere ku Isi mu mwaka wa 2050. Banki y'Isi na yo igaragaza intambwe u Rwanda rwagiye rutera mu kurwanya ruswa, rwavuye ku manota 71.5% mu mwaka wa 2012 rugera ku manota 73.1% mu mwaka wa 2023 (WB, Governance Indicators, Control of corruption).'

Yagaragaje ko hakiri ibikorwa bya ruswa bikigaragara kandi ko hari ingamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa hagamijwe kuyirandura burundu.

Yavuze ko ku bijyanye no kugaruza umutungo wa Leta, hari hakwiye gushyirwaho abakozi bashinzwe gukurikirana no kugaruza ayo mafaranga ndetse na Minisiteri y'Ubutabera ikiha igihe ntarengwa cyo kuba yagaruje ayo mafaranga.

Kuva mu 2014 hagombaga kugaruzwa 31.737.175.954 Frw hiyongereyeho amafaranga y'amahanga angana n'amadorali y'Amerika 6.503.629, Amayero angana na 920.150. Gusa kugeza muri Kamena 2024, amafaranga yose yagarujwe ni Frw 14.047.974.056, Amayero 3.729 n'amadoli ya 14.743 ndetse n'ibikoresho bifite agaciro ka 100.994.000 Frw.

Nirere ati "Bivuze ko hari ingufu zigomba gushyirwa mu gukomeza kugaruza uyu mutungo, kuko igihe umuntu aciriwe urubanza agahanwa umutungo wa Leta wanyerejwe cyangwa se umutungo w'abaturage ugomba kugaruka."

Yagaragaje kandi ko hakiri ikibazo mu birebana no gutanga amakuru ku byaha bya ruswa kuko Transparency International Rwanda yagaragaje ko 8% mu batse ruswa ari bo bashobora gutanga amakuru, mu gihe RGB yagaragaje ko 85% by'abayatswe badashobora gutanga amakuru.

Yasobanuye ko impamvu zishingirwaho zituma amakuru adatangwa harimo gutinya ko bagirirwa nabi; kumva ko ntacyo amakuru azamara, kutamenya uwo amakuru ashyikirizwa n'ibindi.

Ku rundi ruhande ariko ngo bategereje iteka rya Perezida rigena ishimwe rizajya rihabwa uwatanze amakuru ku byaha bya ruswa kandi ryitezweho kuzatanga umusaruro.

Birantega mu gukurikirana ibyaha bya ruswa ziracyari zose...

Mu biyanye no kugaruza umutungo wa Leta, hari aho usanga abakurikiranwa barayandikishije ku bandi bantu.

Nirere yagaragaje ko iyo amakuru amenyekanye abandikishijweho uwo mutungo bazwi nk'abashumba bakurikiranwa kugira ngo batange amakuru y'inkomoko yawo ababigizemo uruhare bakabiryozwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane, Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, yavuze usanga hari abaturage bumva ko ruswa ntacyo itwaye ndetse n'abandi usanga barabyakiriye.

Yavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye bw'inzego zose zaba iza leta, itangazamakuru na sosiyete sivile mu kurwanya no gukumira ruswa.

Yerekanye kandi ko amakuru atangwa kuri ruswa akwiye kujya ahita akurikiranwa byihuse ndetse hagafatwa ingamba zihariye zo kurinda abatanze amakuru no kutihanganira ruswa na gato.

Inzego zitandukanye ziri mu rugamba rwo guhashya ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko hakenewe ingamba zihamye zo kurwanya ruswa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-kugaruzwa-arenga-miliyari-16-frw-zivuye-ku-byaha-bya-ruswa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)